Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Gaspard Gasasira wakoreraga CNLG wanabaye umunyamakuru yitabye Imana

Yanditswe

kuya

 Gaspard Gasasira wakoreraga CNLG wanabaye umunyamakuru yitabye Imana

Umunyamakuru Gaspard Gasasira wamenyekanye muri Kinyamateka no kuri Televisiyo y’Igihugu yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu 07 Nzeli 2016 azize urupfu rutunguranye.

Mu kiganiro Makuruki yagiranye n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko Gasasira yazize urupfu rutunguranye.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo yari umwe mu bakozi ba CNLG bari bafite ubunararibonye, yakoranaga ubushishozi ndetse n’ubwitange mu kazi ke ka buri munsi.

Nyuma yuko yakoraga mu kinyamakuru cya CNLG kitwa Icyizere ndetse no kugaragara mu nshingano zitandukanye kuri ubu yabaga mu ishami ryahawe inshingano z’ibikorwa byo kwandikisha inzibutso zimwe za Jenoside ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO.

Izo nzibutso zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata, urwa Murambi n’urwa Bisesero.

Uyu mugabo kandi yabaga mu kandi gashami gashinzwe ubushakashatsi n’ ububiko shakiro bw’inyandiko za Gacaca.

Dr Bizimana ati “Icyago nk’iki ni icyago gitera choc (igikomere) kandi twifatanyije n’umuryango muri ibi bihe by’akababaro”.

Gasasira yabaye umwanditsi wa Kinyamateka mu myaka ya 1991 kugeza muri 1993, ndetse akaba aho yibandaga ku bwicanyi bwakorwaga na Leta yari riho. Yanakoze kuri Televiziyo Rwanda mu biganiro byabaga byateguwe na CNLG.

IBITEKEREZO

  • Edith uwanjye Yanditse:

    Rip twagukundaga cyane urumugabo mwiza imana ikwakire

  • Munyemana charles Yanditse:

    ikivi cyanyu tuzacyusa

  • Jean baptiste Yanditse:

    Imana imwakire mubayo ugiye bidakwiye warukenewe

  • alice Yanditse:

    Imana imwakire Tonto wacu!udusigiye icyuho!

  • alice Yanditse:

    Imana imwakire Tonto wacu!udusigiye icyuho!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza