Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana

Christine Rusagara(uwa mbere ibumoso uhereye inyuma)

Christine Rusagara, umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, yitabye Imana, aho aguye mu Bwongereza azize indwara ya kanseri yari amaze igihe arwaye.

Amakuru agera kuri MAKURUKI aravuga ko kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama 2016 ari bwo Christine Rusagara yitabye Imana, akaba yaguye mu bitaro byo mu Bwongereza aho yari amaze igihe arwariye indwara ya kanseri.

Christine kandi yitabye Imana mu gihe umugabo we Rtd Brig Gen Frank Rusagara ari mu gifungo cyimyaka 20 yakatiwe nyuma y’aho ubutabera bw’u Rwanda muri Werurwe uyu mwaka bumuhamije ibyaha byo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Rtd Brig Gen Rusagara kandi yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda nyuma aza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari na bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha afungiwe.

Christine Rusagara yitabye Imana asize abana batanu barimo abakobwa 2 n’abahungu 3.


Frank Rusagara (wambaye imyenda y’icyatsi) na Col. Tom Byabagamba baregwaga mu rubanza rumwe.

IBITEKEREZO

  • Manirakiza jean deDieu Yanditse:

    christine imana imuhe iruhukoridashira(imwakiremubayo).

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza