Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umudepite waherukaga mu Rwanda hoteli ziteka ibiryo bibishye, yaragarutse aratungurwa

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Umudepite waherukaga mu Rwanda hoteli ziteka ibiryo bibishye, yaragarutse aratungurwa

Nusura Tiperu uhagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara mu nzego zose.

Tiperu, Umugore waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2000, avuga ko bigoye kwiyumvisha ko u Rwanda rw’icyo gihe arirwo rwahindutsemo u Rwanda rw’ubu.

Ari mu itsinda ry’abadepite icyenda ba EALA bari mu Rwanda, mu bushakashatsi ku ngengebitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo gushyiraho amategeko ahamye ahana ingengabitekerezo ya Jenoside muri uwo muryango.

Kuri uyu wa Kane ubwo abo badepite baganiraga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnstone Busingye, Tiperu yavuze ko aheruka mu Rwanda igihugu kikiri mu icuraburundi nyuma y’imyaka itandatu gusa Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yagize ati "Mu mwaka wa 2000, njye na mugenzi wanjye twaravuze tuti reka tujye kuruhukira i Kigali ariko ukuntu hari hameze bitandukanye cyane n’ubu. Imihanda yari itaraba myiza, hoteli nazo washakaga ahantu ho kurara ukahabura. N’ibiryo byari bibishye ariko ubu Kigali iracyeye hoteli zakira abantu neza, ni ukuri mwateye imbere."

Uyu mudepite avuga ko ibyiza byose u Rwanda rwagezeho, byavuye ku buyobozi bwiza butavangura abaturage kandi bushishikajwe no guteza imbere igihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byorohereza abashoramari.Ibyo byatumye abashaka kuhashora imari baba benshi no mu bukerarugendo.Ni kimwe mu bihugu kandi byateje imbere serivisi zitangirwamo mu mahoteli.

Muri Nyakanga 2016 u Rwanda rwakiriye inama y’Umurango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi abayitabiriye bagiye banyuzwe, haba mu mitegurire no mu myakirire.

IBITEKEREZO

  • kabebe Yanditse:

    rwose mbabwizukuri ntahantu bateka nabi nkibugande ahubwo njyewe ndatangaye ibyuyumugore yavuze birantunguye.

  • Ikibasumba Yanditse:

    Ariko mutubwira ibyiza gusa? Avuga ko ibiryo bibishye byo mu Rwanda kuki mutigeze mubidutangariza.

  • Ndagijimana Yanditse:

    Ibi biraharaharanirwa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza