Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Umubano w’u Rwanda na Djibouti ntukwiye kugarukira aha-Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Umubano w’u Rwanda na Djibouti  ntukwiye kugarukira aha-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko aho umubano w’u Rwanda na Djibouti ugeze hashimishije, kandi ko ibihugu byombi bizakomeza kuwuteza imbere.

Kagame yabivugiye muri Djibouti kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Yavuze ko u Rwanda na Djibouti bikomeje ubufatanye mu ikoranabuhanga, ishoramari mu bice byagenewe inganda, ingendo zo mu kirere n’ibindi.

Perezida Kagame yasabye ko uwo mubano utagarukira aho gusa ahubwo ukwiye gukomeza no mu zindi ngeri.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwacu ntibukwiye kugarukira kuri izo ngeri gusa ahubwo no ku zindi twembi tubona ko harimo inyungu.Dukomeje gukorera hamwe mu rwego rwo gukomeza kwisanga mu karere, ku mugabane by’umwihariko binyuze mu mavugurura ya AU.”

Yakomeje avuga ko igikenewe hagati y’ibihugu byombi ari iterambere kandi rikagera no ku migabane wa Afurika yose.

Ati “Buri ntambwe y’umubano n’ubuvandimwe bwacu irashimishije kandi nibyo bizavamo ibikenewe mu karere kacu.”

Iyi nama ni iya kabiri nyuma y’ibayae muri Werurwe umwaka ushize, ubwo Perezida wa Djibouti Ismael Omar Guelleh yasuraga u Rwanda, hagasinywa amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane.

Icyo gihe u rwageneye Djibouti hegitari zigera mu icumi(10) mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, nyuma ya Djibouti nayo guha u Rwanda ikibanza gifite ubuso bungana na hegitare 20 hafi y’inyanja.

Abayobozi b’u Rwanda baherekeje umukuru w’Igihugu

Bagiranye ibiganiro

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza