Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi (Uko kumuherekeza byagenze mu mafoto)

7

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira, nibwo hateganyijwe umuhango wo gushyingura Depite Nyandwi Joseph Desire, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016.

Ahagana saa tatu n’igice nibwo hatangiye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, icyumba cy’Abadepite.

Minisitiri muri Perezidansi Venantie Tugireyezu niwe watambukije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho yavuze ko igihugu n’Abanyarwanda babuze umuyobozi mwiza warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu .

Yagize ati “Umuryango wa Depite Nyandwi Desire ko bifatanije nabo kandi babifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro.Imana imuhe iruhuko ridashira”.

Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi bakuru mu gihugu barimo, Minisitiri Murekezi Anastase, Minisitiri Kaboneka Francis, Perezidaw’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege n’abandi.

Umuryango wa FPR Inkotanyi, mu ijwi ry’Umunyamabanga mukuru, Francois Ngarambe wavuze ko uyu muryango wababajwe n’urupfu rwe ndetse bakaba bifatanije n’umuryango we.

Yavuze ko kuva Depite Nyandwi yinjiye mu muryango yawubereye intore aho yitwaye neza mu mirimo itandukanye itoroshye kandi mu bihe bikomeye.

“Mu mirimo yose yashinzwe haba mu butegetsi bw’Igihugu nka Perefe, mu bagize Guverinoma na mu Inteko Ishinga Amategeko, Depite Nyandwi yaranzwe no gukunda umurimo ukoze neza.Kugira umuhate no gukurikirana ibikorwa no gukorana neza n’abandi, assize umurage mwiza w’umugabo w’umukozi”.

Twabibutsa ko Nyandwi yari umwe mu bagize Komisiyo ya FPR Inkotanyi ishinzwe Politiki n’ubukangurambaga na Komisiyo y’ubuhinzi n’ibidukikije akaba yagiraga uruhare mu mikorere yazo.Ndetse akaba yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Abanyamuryango b’akarere ka Nyaruguru”.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatilla, akaba yavuze ko Nyandwi yageze mu nteko mu Ugushyingo 2002 aho yaranzwe n’ubushishozi, ubwitange, ubushake n’ubushobozi.

Yagize ati “Yari afite umuco mwiza wo gusoma agasesengura mu buryo bwimbitse imishinga y’amategeko igiye gutangwaho ibitekerezo n’izindi nyandiko zifasha mu mirimo y’Inteko, akaba yarabikeshaga ubuhanga twese tumuziho n’ubunararibonye yakuye mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu..Adusigiye icyuho mu mutwe w’abadepite”.

Yavuze ko kandi yaharaniraga ko Inteko ikora mu buryo bunoze kandi bufitiye Abanyarwanda akamaro.

Muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Regina Pacis

Ubwo Umurambo wa Depite Nyandwi winjizwaga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba asezera kuri Depite Nyandwi IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Depite Nyandwi ubwo yari agiye gusezerwaho mu gitambo cya Misa kibera kuri Regina Pacis i Remera

Turakomeza gukurikirana uyu muhango...

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Abanyarwanda twese twihangane kandi twiringira uzabonana tukabana iteka ryose mwijuru .

    Very sory .

Tanga Igitekerezo