Ibirori by’umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame (AMAFOTO)

6

Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora manda ya gatatu, ararahira kuri uyu wa 18 Kanama 2017, abaturage baturutse mu mpande zose z’igihugu n’abanyacyubahiro b’imbere mu gihugu no mu mahanga barimo n’abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango wabereye kuri sitade Amahoro i Remera.

Abaturage bazindutse kare cyane baturutse mu bice byose by’igihugu berekeza kuri Sitade Amahoro i Remera kugirango bihere ijisho umuhango w’irahira rya Paul Kagame bitoreye mu matora yabaye kuwa 03 na 04 Kanama 2017.

Paul Kagame yatsinze aya matora ku ijanisha rya 98,78%. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame imbere ya Perezida w’urukiko rw’ikirenga. Kurahira bikorwa mu minsi 30 nyuma y’itorwa ry’umukuru w’igihugu.

Manda ya mbere ya Paul Kagame yatangiye muri 2003 irangira muri 2010, tariki 06 Nzeri 2010 nibwo Paul Kagame yarahiriye manda ya kabiri, kuri uyu wa 18 Kanama agiye kurahirira manda ya gatatu y’imyaka irindwi.

Ahagana saa yine z’amanywa nibwo abakuru b’ibihugu batandukanye batangiye kugera kuri sitade Amahoro bakirwa mu cyubahiro kibakwiriye.

Uko abakuru b’ibihugu n’abandi bashyitsi bagenda bahagera

Saa 10h: 08: Brahim Ghali uyobora Repubulika ya Saharawi yageze kuri sitade Amahoro

Saa 10h: 15: Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centraka

Saa 10h: 17: Perezida Hage Geingob wa Namibia ari kumwe n’umufasha we.

Saa 10h: 20 Salva Kiir wa Sudani y’Epfo

10h25: Ali Bongo Ondimba uyobora Repubulika ya Gabon,

10h22: Edigar lungu, Perezida wa Repubulika ya Zambia,

10h33: Patrice Trovoada,Minisitiri w’Intewe wa Sao Tome et Principe,

10h35: Yemi Osinbajo Visi Perezida wa Nigeria akaba ari nawe uyoboye igihugu by’agateganyo,

10h40 : Mahamadou Issoufou Perezida wa Repubulika ya Nigeria

10h44: Ismaïl Omar Guelleh uyobora Djibouti,

Saa 10h: 47: Omar Bashir wa Sudani na we yari ahageze

Saa 10h:50: Uhuru Kenyatta wa Kenya na Madamu we na bo bari bageze kuri Sitade.

Saa 10h:51 : Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda na we yahise asesekara kuri Sitade Amahoro

Saa 10h: 55:Idriss Déby Itno, Perezida wa Chad arahageze.

Saa 10:58: Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé arahageze

Saa 11h02 :Hakiriwe Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Saa 11h08: Perezida wa Senegale, Macky Sall na we yageze kuri sitade Amahoro

Saa 11h12: Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Congo-Brazzaville nawe ahawe ikaze muri stade Amahoro.

Saa 11h15: Alpha Condé, Perezida wa Guinea akaba na Perezida w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe na we yitabiriye umuhango w’irahira rya Paul Kagame.

Dore amafoto ya bamwe mu bakuru b’ibihugu

Saa 11h18 Paul Kagame, Perezida watorewe kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu ari kumwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame na bo basesekaye kuri sitade Amahoro.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze kuri Sitade Amahoro

Paul Kagame akigera muri Sitade Amahoro, Abanyarwanda bamwakirije amashyi, impundu, ingoma, bati ni wowe, ni wowe,....Muzehe wacu, muzehe wacu,.....amadarapo hejuru,....turagukunda, oyeeee! Oyeeeee! amashyi ari nako Paul Kagame agenda asuhuza abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera muri Sitade Amahoro.

Saa 11h:25 Haririmbwe indirimbo yubahiriza umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yakurikiranye n’iyubahiriza umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

11h29: Abahagarariye amadini n’amatorero batangiye amasengesho yo gusabira uyu muhango no gushima imana ibyo ikorera u Rwanda.

Sheikh Salim Hitimana abimburiye abandi ati: Turagushimira Mana nyagasani ko waduhaye Perezida twifuzaga ari we Paul Kagame.

Mgr Phillippo Rukamba ati: "Mana yacu tugutuye abayobozi bacu by’umwihariko Perezida wacu umuhe ishya n’ihirwe ahore ahibibikanira ituze n’uburumbuke bw’igihugu cyacu"

Saa 11h: 40: Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma afashe umwanya wo kwakira abashyitsi. Ati: " U Rwanda ni igihugu cyavuye kure kandi gishaka kugera kure,...turi hano muri iyi sitade nziza Amahoro twishimira ko Imana yaduhaye umugisha."

Saa 11:55: Prof Sam Rugege, atangije umuhango wo kurahiza Perezida wa Repubulika.

Saa 11h:56: Paul Kagame atangiye indahiro akaba agiye gushyira umukono ku ndahiro.


Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri Manda ya gatatu

Saa 12h: 00:Nyuma y’indahiro, Prof Sam Rugege, Perezida w’urukiko rw’ikirenga ashyikirije Perezida Paul Kagame ibirango by’igihugu birimo Itegeko nshinga, ibendera ry’igihugu, ikirangantego cya Repubulika, n’Indirimbo y’igihugu.


Paul Kagame ashyikirizwa ibirango by’igihugu

Saa 12h:02: Umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba ashyikirije Paul Kagame ari na we mugaba mukuru w’ikirenga, Inkota n’ingabo nk’ibimenyetso byo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Saa 12h: 10: Hatangiye akarasisi ka gisirikare nyuma yuko Perezida Kagame yari amaze kugenzura ko ingabo zitegute kugakora.

Ingabo mu karasisi

Saa 12h:30: Itorero Urukerereza

Saa 12h: 43: Kagame atangiye kugeza imbwirwaruhame ku bitabiriye irahira rye.

Saa 12h: 45: Paul Kagame ati: "uyu munsi ni uwo kwishima no kubashimira mwese, ndagirango mbanze mbashimire ukuntu mwitabiriye ibi birori, nubundi ni ibyacu twese, .."

13h:00 Paul Kagame agarutse ku ndirimbo yaririmbiwe yiyamamza yitwa "Nta ntambara yantera ubwoba" ashimangiye ko nta ntambara yatera ubwoba abanyarwanda kuko Imana ihora mu ruhande rwabo.

Paul Kagame asoje imbwirwaruhame ye ashimira abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kurahira kwe.

13h: 30 umuhango urasojwe, abashyitsi batangiye gutaha.


Ibihumbi by’abaturage bageze muri Sitade Amahoro kwitabira irahira rya Paul Kagame


Akarasisi k’abasirikare karyoheje ijisho kashimishije benshi

AMAFOTO: ALEXIS MUSABIREMA/ MAKURUKI

Kanda hano usome ibyo Perezida Kagame yatangaje nyuma yo kurahira

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Rwanda uraryoshye. Africa yose tuyifitemo inshuti. Bisobanura amahirwe dufite mu ishoramari. Perezida wacu azi kubana cyane. H. E, songa mbere. Tukuri inyuma.

Tanga Igitekerezo