Ubwo abandi bajyaga mu kwezi, abanyarwanda bashyize imbaraga mu kwica abandi -Min. Busingye

1

Ubwo yatangizaga ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 01 Kamena 2017, Johnston Busingye, Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yavuze ko abanyarwanda bijanditse mu bwicanyi mu gihe abandi bari bakataje mu iterambere bigatuma u Rwanda rutinda kugera kubyo abandi bagezeho kera.

Ministiri Busingye yabwiye abitabiriye uyu muhango ko abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe bagakora cyane kugirango na bo bagere ku byiza nk’ibyo abandi bagezeho.

Yavuze ko hari igihe cyatakaye abantu bahugiye mu makimbirane n’ivanguramoko riherekejwe n’urwango no kwicana mugihe abandi bari bashishikajwe n’ikoranabuhanga ryatuma batura ku kwezi.

Yagize ati: “Mu 1959 ni igihe abandi b’ahantu hatandukanye bashyiraga imbaraga mu iterambere, bagerageza kujya mu kwezi, na ho abanyarwanda bashyiraga imbaraga mu kumenesha no kwica abandi.”

Ministiri Busingye yakomeje avuga ko nubwo habayeho ibihe byo kwangana, kuri ubu ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bumaze kugera ku gipimo gishimishije ku bijyanye no kunga abanyarwanda ndetse na Ndi Umunyarwanda ikaba imaze kumvikana neza mu banyarwanda.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu benshi bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye, harimo abari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’Akarere.

Ishyirwaho ry’ihuriro rigamije ubumwe n’ubwiyunge mu karere ni urubuga Abarinzi b’igihango, ababaye abayobozi n’abakiyoboye bashyira hamwe mu kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda hagamijwe iterambere rirambye kandi ridaheza.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi akaba ari na we uhagarariye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Gicumbi yavuze ko iri huriro rihuriyemo abarinzi b’igihango, abayobozi n’abari abayobozi kugira ngo bafatanyirize hamwe mu kubaka u Rwanda binyuze mu kunga abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko iri huriro rifite Inshingano yo kwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu bayobozi no mu baturage.

Intego zihariye z’uyu muryango ni ukubaka urubuga nyunguranabitekerezo hagati y’abagize iryo huriro no kongera umubare w’abayoboka bakanashishikariza abandi gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’.

Patrick Ruhinda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ngewe ndanenga imvugo yokwiyambura icyo uricyo .mn,busingye ati abanyarwanda(ba)ricanaga .niba nawe urumunyarwanda aba yakoresheje ijambo ,abanyarwanda (twa)ricaga

Tanga Igitekerezo