Ubuyobozi ntibutererwa hejuru ngo umuntu abusame, Impanuro za Perezida Kagame ku rubyiruko rushaka kuyobora

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’U Rwanda rufite inyota yo kuyobora ko bagomba kubikorera bagakoresha ubumenyi bafite mu gukora ibikorwa byiza kuko ngo ubuyobozi ntabwo ari ikintu umuntu aterera hejuru ngo abandi bagisame.

Ibi yabitangarije mu masengesho yo gusengera igihugu yabereye i Kigali kuri uyu wa10 Nzeri 2017. Uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana no kuyiyambaza ngo izafashe abayobozi kuyobora neza abanyarwanda.

Mu mbwirwaruhame Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo gusengera igihugu n’abandi banyarwanda bose, yatangiye ashimira abanyarwanda kuba baragize uruhare mu gutegura neza ibikorwa by’amatora ya Perezida u Rwanda ruvuyemo bikaba byaragenze neza.

Yabwiye urubyiruko ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugirango bazabashe gusimbura abayobozi bamaze gukura. Ati: “Abato bacu, urubyiruko rwacu bakwiye kubona umwanya bagafata iya mbere bagafata umwanya bakayobora, bagakora, kuyobora ni ugukora, kuyobora burya ntabwo ari ukuyobora abakozi, ni ukuyobora unakora.”

Yavuze ko kimwe mu byatumye amateka y’u Rwanda aba mabi harimo no kuba abayobozi barafataga ubuyobozi bakigaramira bagatanga amabwiriza bo badakora.

Ati: “Ubundi niho byapfiriye kera, byagiye byumvikana ko abayobozi ari ukwigaramira gusa abandi bagakora wowe ukayobora, ugaha abandi amabwiriza y’ibyo bakora wowe ukajya mu iraha, ntabwo ari byo! Mpereye kuri icyo, ubwo ni ukuboneraho umwanya wo kubwira abato bacu ko kugirango bakore bafate inshingano bagomba kubikorera, bagomba kwitegura. Kwiga na byo biguha ubumenyi ariko ntabwo biguha gukora neza! Biguha ubumenyi gusa, icyo ubukoresha biva muri wowe, ugomba guhitamo uko ubukoresha.

…..Iyo ufite rero ibyangombwa byose ugomba kwibuka ko hari byinshi abantu bagutezeho, bwa bumenyi, bwa bushobozi ubihinduramo ibikorwa byiza. Bato bacu rero, b’u Rwanda, iki ni ighe cyo gushaka ibyo byose. Iyo uvuze abato uko bakura bakurira mu maboko y’abakuru, bararerwa, abato bacu rero bashyire imbere uburere bwiza, uburere butuma ibyo twubaka, ubushobozi, ubumenyi, bihinduka ibikorwa byiza ndetse biganisha aho Imana itwifuza cyangwa ku cyo itwifuriza. Narangiza iyi ngingo mbabwira nti twabumvise, natwe turi mu nzira, mwitegure!”

Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi atari ikintu umuntu apfa kubona, ahubwo ngo umuntu arabikorera akabubona yabikoreye, ngo ntabwo ari ibintu baterera hejuru ngo undi muntu abisame.

Ati: "Byumvikane rero! Abato iyo bafata ubuyobozi ntabwo ari ibitererwa hejuru gusa ngo basame, mwitegure, muzabibone munabikwiye kandi mwumva ko mugomba kubikoresha neza.”

Mu minsi ishize Perezida Kagame yagiye agaruka kenshi ku rubyiruko aho avuga ko rugendo rumugaragariza ubushake bwo kubaka igihugu na we akavuga ko atazarutererana mu guteza u Rwanda imbere.


Makuza Bernard Perezida wa Sena

Pasiteri Antoine Rutayisire

Umuhanzi Butera Knowles


Perezida Kagame

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo