Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Mbere bumvaga ko abayisilamu twayobora Minisiteri y’Abashoferi gusa-Musa Fazil

Yanditswe

kuya

Mbere bumvaga ko abayisilamu twayobora Minisiteri y’Abashoferi gusa-Musa Fazil

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko Ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Yuvenali Habyarimana,bwari bwaranzuye ko Abayisiramu bo mu Rwanda nta yindi Minisiteri babasha kuyobora Minisiteri y’Abashoferi.

Ibi ngo nibyo byatumye ko mu ntangiriro iri shyaka ryari rishingiye ku idini, rirengera abayisilamu bakorerwaga akarengane aho bamwe mu bategetsi bavugaga ko PDI iramutse igiye mu butegetsi bayiha kuyobora Minisiteri yo kuba umukuru w’abashoferi b’uruganda Steel cyangwa ba Magerwa.

Ibi Musa Fazil yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kiganiro na Radio 10.

Yagize ati “Kubera yuko bumvaga ko abayisiramu batigeze biga kandi ko badashoboye ibijyanye no kuyobora. Bakumva rero ko icyo gihe abenshi bari abashoferi bakumva rero ko umukuru muribo yaba uw’abashoferi bikaba birarangiye bakicecekera."

Yongeyeho kandi ko byaterwaga n’amateka y’ivangura, amateka y’amacakubiri, kubona ko uwo mudahuje idini, ubwoka n’ibindi adakwiye kuba mu Rwanda.

Avuga ko PDI yaje ije gushinga ishyaka ry’abayisilamu riremerwa aho ryatangiye rikorera mu nzego zaryo gusa.Iri shyaka ryaje gukora neza nyuma ya Jenoside, ubu rikaba rikorera ku rwego rw’igihugu.

Ngo ijoro ribara uwariraye…ngo ryari Opozisiyo ikaze

Sheikh Fazil yavuze ko ijoro ribara uwariraye. Ngo iri shyaka ryari ryarazonze ubutegetsi bwa Habyarimana kuko za Mitingi za PDI zabagaho muri Kigali, Nyamirambo, Rubavu nandi mabereshi zitari zoroshye nubwo Abayisiramu bakundaga kuba mu mijyi kandi icengezamatwara ry’abanyamujyi ryarabaga rivuza ubuhuha.

Fazil ati “ Ryagiraga za Mitingi zitandukanye bigatuma rwose abantu bavuga ko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ko hari igitutu gihari ku butegetsi bwa Habyarimana n’abambari be. Icyo gitutu cyaragaragaraga haba mu biganiro byacishwaga kuri Radio Rwanda, ibiganiro byo muri za Mitingi, byose byateraga igitutu Habyarimana ndetse MRND yari iri mu bantu bangaga ko rwose ishyaka rya PDI rijya mu bantu bajya guhabwa imyanya mu isaranganya ry’ubutegetsi igihe cy’inzibacyuho”.

Uyu munyapolitiki kandi avuga ko MRND itari yishimiye za ‘Declaration’ na za mitingi za PDI zakorerwaga aho baciriwe mu mabereshi kuko zagendaga zigaragaza ubuzima bwariho.

Ngo umubano wayo na FPR si uw’ubu…

Fazil yavuze ko bigeze kunyarukira ku Mulindi kubonana na FPR Inkotanyi ngo bakomeze bashyire igitutu ku butegetsi bwari mu Rwanda.

Yongeyeho ati “Intumwa zacu zagiyeyo zivuga ngo bariya bantu bakangutse, bariya bantu basobanutse bakwiriye u Rwanda, abana b’u Rwanda twese ubwo tubona ko dufite ubuyobozi bubi tuganire buri wese agire uruhare rwe mu gutuma buriya buyobozi bubi budakomeza kuyobora iki gihugu cyacu”.

Avuga ko byubatse umubano wayo na FPR -Inkotanyi aho bose bareba inzira imwe gusa yo kubaka u Rwanda buri wese uko yifite.

Gusa ku butegetsi bwa Perezida Kagame, Abayisilamu bagiye babona imyanya ikomeye aho Sheikh Musa Fazil Harerimana yabaye Minisitiri w’umutekano igihe kinini, El-Hadj Bumaya André Habib wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukama Abbas,Abanyamabanga ba Leta,Abadepite, Abasenateri, ba Ambasaderi n’abandi.

@Eric Birori

IBITEKEREZO

  • Mporayonzi Yanditse:

    Turizera ko muri regime Habyara nta opportunistes n IBIRUMIRAHAHIRI bari muri pdi.Ari byo nibacire birarura kuko RPF n ubwo ari umubyeyi udasumbanya abana,ariko izira abanyakinyoma n INDYEBAGUZA.

  • Ruhago Yanditse:

    NUBONA NAKANDI KAZI NTUZAGASHOBORA KUKO URI HAFI GUSARA WATUJE NKABANDI BOSE BICAYE KUGATEBE !!! UBA WIGARAGAZA UWURIWE WAGIRANGO WOWE NA RUCAGU NIMWE MUVUGIRA URWANDA BARABIHORERA ARIKO BARABAZI NEZA ! KOMEZA AYO MATAKIRANGOYI YAWE !!

  • Ruhago Yanditse:

    NUBONA NAKANDI KAZI NTUZAGASHOBORA KUKO URI HAFI GUSARA WATUJE NKABANDI BOSE BICAYE KUGATEBE !!! UBA WIGARAGAZA UWURIWE WAGIRANGO WOWE NA RUCAGU NIMWE MUVUGIRA URWANDA BARABIHORERA ARIKO BARABAZI NEZA ! KOMEZA AYO MATAKIRANGOYI YAWE !!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza