Ubukene iyo bwaje ntibubaza umuhutu cyangwa umututsi, bose burahitana-Perezida Kagame

2

  • Ntabwo icyorezo kizatera u Rwanda kizatoranya ubwoko
  • Ubu natwe inyungu z’u Rwanda nizo zigiye kuza imbere
  • Afurika n’Uburayi ntawe ukwiye gukanga undi
  • Abanyafurika ntibakiwye gushirira mu nyanja bajya Iburayi

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda gushyira hamwe bagakora ibiteza imbere buri munyarwanda batagendeye ku bwoko,bazirikana ko ikibazo cyose kizatera igihugu kitazatoranya ubwoko ubu n’ubu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi, ahabereye umuhango wa Rwanda Day ku nshuro yayo ya cyenda, ikaba inshuro ya kabiri ibera muri icyo gihugu.

Imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bateraniye mu nyubako ya Flanders Expo, Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kuba umwe no kwibuka aho bakomoka, baba baba mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Yasabye abari mu mahanga guhaha ariko ibyo bungutse bakibuka kuza kubibika mu rugo (aho bakomoka).

Yagarutse ku buvandimwe bukwiye kuranga abanyarwanda, bagakora batitaye ku bibatanya nk’amoko n’ibindi ngo kuko ibyago iyo bibateye byo bitarobanura.

Yagize ati “Ubukene iyo bwaje ntibubaza inkomoko.Ntibubaza niba uyu ari umuhutu cyangwa umututsi, bose burahitana… ujye umenya ko ubukene buri hariya bubategereje, buzaza mwese bukabasakuma.Iyo indwara zaje, zirabatwara mwese. Ariko iyo mwese muri hamwe, muraburwanya mukabutsinda.Inkomoko isigaye rero ni ubunyarwanda.U Rwanda rutagira uwo ruheza, rutagira uwo rusigaza inyuma, rukorana n’ibindi bihugu byaba ibya Afurika n’iby’Uburayi.”

Natwe tugiye kuba Rwanda First (mbere na mbere u Rwanda)

Ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Donald Trump yiyamamazaga yavuze ko Amerika n’abanyamerika aribo bagomba kuza imbere, inyungu zose bakaba aba mbere mu kuzibona ndetse akimara gutorwa yatangiye kubishyira mu bikorwa, inkunga igihugu cye cyoherezaga mu mahanga atangira kuzihagarika.

Perezida Kagame muri Rwanda Day mu Bubiligi nawe yavuze ko ubu inyungu z’umunyarwanda arizo zikwiye kuza imbere, ibindi bikaza nyuma.

Yagize ati “Ubu natwe tugiye kuba Rwanda first..ntabwo aribyo ko kanaka ari we unyibutsa ko ari njye bireba mbere ..biriya rero biratwibutsa, ngo ubundi kuki mwe mutimenya? Byaratinze ariko aho biziye hose tuzabyakira nkuko bije.Ngirango abanyarwanda bo dusa n’abatangiye kubibona mbere ko tugomba kwimenya, ko tudategereza undi kutugoboka.Mu mateka yacu turabizi ko hari aho byasabye ko twigoboka, aho abantu bashatse ubagoboka akabura, tukimenya.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo inyungu za mbere zikwiye kureba umunyarwanda, ngo ntabwo bazabangamira inyungu z’abandi, ahubwo hazabaho gukorana mu bwubahane.

Ati “Inyungu z’umunyarwanda ntabwo zibangamira inyungu z’abantu b’ikindi gihugu.Ntabwo aribyo abantu baba bavuga, bivuze ko tugomba gukorana, tukubahana, tukuzuzanya.

Umugabane w’Uburayi uracyafasha ibihugu byinshi bya Afurika, nyamara umutungo mwinshi ibyo bihugu bikoresha uturuka muri Afurika.Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kubaho kubahana, Uburayi bugakora bugamije guteza imbere Afurika, nayo igakora ishaka gutera imbere.

Ati “Nibyo twarimo ejo bundi mu nama y’iterambere ry’Uburayi, bijyanye n’uburyo bwo gukorana hagati y’u Burayi na Afurika. Uburayi burakize ndetse kenshi bufasha ibihugu bya Afurika, buba bukwiriye kubikora kugirango Afrca imere neza, ntabwo ari Afurika yahora ikennye, ihora iza gusabiriza mu Burayi, ni Afurika iteye imbere ifite ubukungu, ikuzuzanya n’Uburayi busanzwe bufite ubukungu.Icyi gihe buri wese amererwa neza. None se wowe, ubukungu bafite ubwinshi buva muri Afurika, none se wowe wamererwa neza, ubukungu ufite buturuka mu gukenesha abandi?

Abanyafurika ntibakwiye kugwa mu Nyanja bajya Iburayi

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kubona Abanyafurika bashirira mu mazi bakurikiye ubutunzi bwavuye iwabo bukajyanwa Iburayi.

Ati “Muri ibi bihe murabizi, abanyafrica bagwa mu Nyanja bambuka baza mu Burayi, uwashaka kubivuga mu buryo butavugitse neza, yavuga ko bariya bantu bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye ariko hari uburyo bwiza bwo kubyumva no gukora kugirango byoye gukomeza kumvikana gutyo.Ni ukumvikana.Abakize bashora imari aho bakennye. Igihe Afurika izaba imeze neza, n’Uburayi buzamera neza.Ntabwo kimwe gikwiriye gukanga ikindi, biruzuzanya."

Yavuze ku kwishakamo ibisubizo hakurikijwe ubushobozi buhari, nk’ahop hari ibyo abanyarwanda ubwabo bashoboye kwikorera, nyamara ugasanga bitumizwa cyangwa bigakorerwa mu mahanga.

Ati “Mu Rwanda duhinga ikawa, abenshi tuyihinga ntabwo tuyinywa.Ariko n’abayinyoye, banywa iyo igihugu cyabanje kugurira tike y’indege ikajya iburayi, bakayitunganya bakayigarura.Ubu se no gutunganya ikawa?Ntabwo twatunganya ikawa mu Rwanda ngo nijya kugurirwa itike ijya hanze ibe ari irajya kugurishwa atari iragenda ngo igaruke.”





Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day mu masaha ya mu gitondo ubwo binjiraga mu nyubako yabereyemo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Umutwa no muri discussion za HE ntajya avugwa erega igihugu ndabona cyarabaye icya bahutu na Batutsi gusa. Niba nuhagarariye igihugu atwibagirwa tubaye abande?? Musubize basomyi muraha.

  2. Umutwa no muri discussion za HE ntajya avugwa erega igihugu ndabona cyarabaye icya bahutu na Batutsi gusa. Niba nuhagarariye igihugu atwibagirwa tubaye abande?? Musubize basomyi muraha.

Tanga Igitekerezo