UN yashinje Leta y’ u Burundi gutoneka u Rwanda

3

Umujyanama w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yashinje u Burundi kugambirira guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ibintu afata nko gutoneka u Rwanda mu bikomere rwatewe na Jenosode yakorewe abatutsi

Ku itariki 16 Kanama 2016, ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’U Burundi (CNDD-FDD) ryasohoye inyandiko ku rubuga rwaryo rigaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ibinyoma byahimbwe hagamijwe gukuraho ubutegetsi bw’abahutu.

Nyabenda Pascal wahoze ayobora CNDD-FDD mu nyandiko ye yashyizwe ku rubuga rw’iri shayaka yagize ati: ” Jenoside yabaye mu Rwanda ni igihimbano cy’imiryango mpuzamahanga cyari kigamije gukuraho guverinoma y’abahutu ya Kigali”

Adama Dieng, umujyanama mu muryango w’abibumbye mu kurwanya Jenoside yemeje ko iyi mvugo ya Leta y’u Burundi igamije guhakana Jenoside yakorewe abatutsi. Ati: ” Iyi ni imvugo yasobanurwa nko guhakana Jenoside, kandi ifite imbaraga zizamura irondabwoko haba mu Burundi no mu bihugu bituranye na bwo”

Mu Burundi ubu hakomeje imvururu n’ubwicanyi aho kuri ubu habarurwa amagana y’abantu bamaze kwicwa ndetse ibihumbi by’abantu bakaba barahungiye mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda guhera muri Gicurasi umwaka ushize ubwo Perezida Nkurunzi yashimangiraga ko aziyamamariza manda ya 3 itaravuzweho rumwe n’abarundi bigateza imvururu.

U Burundi kandi bushinjwa kwica bamwe mu basirikare bakomeye b’Abatutsi ndetse n’abasivile bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Umuryango w’abibumbye ukomeza gushimangira ko ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Burundi bikomeje gufata indi ntera birimo ubwicanyi, ibabazamubiri, gushimuta abaturage, igitugu n’ibindi bikorwa bibi bikomeza gukorerwa abatuvuga rumwe na Leta y’u Burundi.

Chimpreports yanditse ko Adama Dieng yavuze ko urubyiruko rwa CNDD FDD (Imbonerakure) rukomeje kugaragara mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo bishingiye ku ivanguramoko.

Dieng yibukije Leta u Burundi ko ari inshingano zayo kurinda abaturage bayo birinda kuzamura imvugo zihembera irondabwoko n’urwango mu baturage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. iyi mvugo ntiyari ikwi nk,umuyobozi gupfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.akwiye gukurikiranwa n,amategeko mpuzamahanga

  2. iyi mvugo ntiyari ikwi nk,umuyobozi gupfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.akwiye gukurikiranwa n,amategeko mpuzamahanga

Tanga Igitekerezo