U Rwanda twifuza ni urufite impinduka zigaragara – Madamu Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda abanyarwanda bifuza ari urufite impinduka zigaragara kandi ashimangira ko izo mpinduka zigomba gushingira ku guhinduka kw’ubuzima bw’umunyarwanda.

Ibi ni byo yatangarije mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017, ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga mu miyoborere n’imibereho myiza mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry’iterambere igihugu kigeraho, bityo ashimangira ko u Rwanda abanyarwanda bakeneye ari ururangwa n’impinduka zihera ku muntu umwe zikagera ku isi yose. Ati: “U Rwanda twifuza ni urufite impinduka zigaragara, zihera ku muntu, umuryango, igihugu, Akarere n’isi duherereyemo, Ni ngombwa kwita ku buzima bw’Umunyarwanda mu ishusho yagutse.”

Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo gukomatanya gahunda zo kwita ku muryango, ku miyoborere myiza no ku buzima. Ati: “Gahunda zita ku muryango, imiyoborere myiza n’ubuzima ziragendana. Niwo murongo ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho. Kuri uyu munsi, turishimira intambwe imaze kugerwaho mu iterambere ry’umuryango n’imiyoborere myiza. Ubu tumaze kugira gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato mu Turere 16 kuva mu mwaka wa 2013.”

Yagarutse ku babyeyi abasaba gushaka umwanya wo kuganiriza abana babo ku bijyanye n’uburere bwabo n’ubuzima bwabo muri rusange kandi bakabaha ibyo bakeneye byose ngo babeho neza. Ati: “babyeyi dushake umwanya wo kuganira ku burere bw’abana, tubahe ibikenewe byose, babashe gukura no kwiga, Abana bagomba kubonerwa ibibatunga, bifite intungamubiri bakeneye, cyane cyane mu minsi igihumbi ya mbere.”

Yabwiye abana n’urubyiru ko ubuzima bwabo bushingiye ku mahitamo meza bakora umunsi ku wundi bityo abasaba guhitamo neza ibizabagirira akamaro, anasaba ko ubu bukangurambaga ku Miyoborere n’imibereho myiza mu muryango bugirwa ubuzima bwa buri munsi.


Abana n’ababyeyi bari babukereye


Abana bahawe amata nka kimwe mu bituma bagira ubuzima bwiza


Jeannette Kagame yishimiye gusabana n’abana.


Jeannette Kagame yashimiye abaturage uko bita ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo