U Rwanda sirwo rwasigara rutagizweho ingaruka n’impinduka za politiki ziri ku isi-Perezida Kagame

4

Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka n’impungenge biri hanze aha ku hazaza ha politiki mu isi bidashobora kugira ingaruka ku bindi bihugu ngo u Rwanda rusigare gusa yizeza ko ruzakomeza gukora ibishoboka byose rugakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa barwo neza.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere mu muhango wo gusangira n’abambasaderi ndetse n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, wabereye muri Kigali Convention Center.

Nyuma y’amatora yabaye muri Amerika benshi mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bavuze ko ubufatanye bwa politiki hagati y’ibihugu bushobora gucumbagira ahanini biturutse kuri Donald Trump watowe utabikozwa, uvuga ko icyo azaharanira mbere na mbere ari ikintu kirimo inyungu z’abanyamerika gusa, hari kandi impungenge ku bukungu zatewe no kwivana k’Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Hari abasesenguzi bavuze ko ibyo bishobora gutuma inkunga igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahaga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ishobora guhagarikwa cyangwa ikagabanyuka.

Nubwo Perezida Kagame atavuze byeruye izo mpinduka za politiki izo arizo, yavuze ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga, izo mpinduka zitarusiga mu gihe zaba zabaye n’ahandi.

Yagize ati "Nk’umunyamuryango wa LONI, ntabwo u Rwanda ari rwo rwasigara rutagizweho ingaruka n’impinduka muri politiki mpuzamahanga n’impungenge ziri hanze aha. .gusa twe tuzakomeza gukorana neza n’abaturae bacu ndetse n’abafatanyabikorwa bacu.Tuzakomeza kandi kuzamura ijwi ryacu ku bibazo bya politiki bishobora kutugiraho ingaruka."

Yibukije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko nta cyabuza iterambere igihe cyose habayeho gukorera hamwe.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abanyarwanda bazi neza ko gusigasira ibyagezweho ari kimwe mu byatuma iterambere ryifuzwa rirushaho kugerwaho.

Ati "Iterambere twese tubona u Rwanda rugeraho ni umusaruro wa politiki nziza twiyemeje.Abanyarwanda kandi bazi ko dushobora no kugera kuri byinshi kuruta, gusigasira ibyo twagezeho no kuzamura imibereho myiza."

Yavuze kandi ku matora ya Perezida ateganyijwe muri uyu mwaka, avuga ko ayo matora azashimangira ibyo igihugu cyagezeho cyiyubaka.

Ati " Uyu mwaka u Rwanda ruzagira amwe mu matora akomeye kandi y’ingirakamaro, azanashimangira ibyo u Rwanda rwagezeho mu kwiyubaka."

Uyu muhango wo gusangira wari witabiriwe na ba Ambasaderi ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basaga 60.

Perezida Kagame na Madamu ubwo bari bageze muri Kigali Convention Center

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Mushikame duhangane n,izo ngaruka kuko ntaho twazihungira. Ese zizadusiga tumeze gute? Aho ntituzata ibaba aho twatoreraga? Birakomeyel

  2. Mushikame duhangane n,izo ngaruka kuko ntaho twazihungira. Ese zizadusiga tumeze gute? Aho ntituzata ibaba aho twatoreraga? Birakomeyel

  3. URWANDA SIRWO RWASIGARA RUTAGIZE IMPINDUKA NINGARUKA??JYE NTAGO NABYEMERA URWANDA NURWAMBERE MUBINTU BYOSE KANDI IMPINDHUKA ZIRIMO KUBA NTIZISHIMISHIJE NKA GAMBIYA NAHANDI KUBERA UBUTEGETSI BUBI URWANDA RERO NTAHO RUHURIYE NABO BANDI!

  4. URWANDA SIRWO RWASIGARA RUTAGIZE IMPINDUKA NINGARUKA??JYE NTAGO NABYEMERA URWANDA NURWAMBERE MUBINTU BYOSE KANDI IMPINDHUKA ZIRIMO KUBA NTIZISHIMISHIJE NKA GAMBIYA NAHANDI KUBERA UBUTEGETSI BUBI URWANDA RERO NTAHO RUHURIYE NABO BANDI!

Tanga Igitekerezo