U Rwanda rwihanganishije abakozweho n’igitero cya Ouagadagou

Minsitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo Louise yatanze ubutumwe bwo kwihanganisha ababuze ababo mu gitero cyabereye muri Burkina Faso kigahitana abantu 18.

Iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru mu murwa mukuru wa Burkina Faso Ouagadagou abanu 17 bahise bapfa hakomereka abandi 8 ariko nyuma n’undi umwe yahise yitaba Imana.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo abicishije kuri twitter yatanze ubutumwa bw’uko u Rwanda rwihanganishije Burkina Faso n’abafite ababo baguye muri iki gitero.

Abicishije kuri mugenzi we w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso Alpha Barry, Mushikiwabo yagize ati :” Mbinyujije ku muvandimwe, Alpha Barry, u Rwanda rwifatanyije na Burkina Faso ndetse n’imiryango yaburiye ababo n’igitero cyabereye i Ouagadougou.”

Kugeza ubu nta bantu barigamba ko aribo bagabye iki gitero nk’uko Minisitiri w’itangazamakuru muri Burkina Faso Remi Dandjinou yabitangaje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo