U Rwanda rwihanganishije Somalia kubw’amagana yahitanywe n’ibisasu

U Rwanda rwihanganishije igihugu cya Somalia kubw’urupfu rw’abantu basaga 277 bapfiriye mu gitero cyagabwe i Mogadishu Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukwakira nibwo mu Mujyi wa Mogadishu habaye uguturika kudasanzwe, ubwo ikamyo yari ipakiyemo ibisasu yashanyukiraga mu mujyi rwagati.

Muri iki gitero, abantu bari mu nzu zegereye aho cyabereye benshi muri bo barapfuye. Abo barimo abari mu modoka nyinshi zari aho hafi, abari muri hoteli ziheregereye n’izindi nzu zirimo za resitora n’inyubako za Leta.

Kugeza ubu abaguye muri iki gitero bamaze kuba 277 n’amagana y’abakomeretse. Nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gitero ariko harakekwa umutwe wa Al Shabaab usanzwe warayogoje ibintu muri iki gihugu n’ibituranyi byacyo.

Igitero ngo nicyo gitero gikomeye kurusha ibindi cyabaye muri iki gihugu mu myaka icumi ishize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo yakoresheje urukuta rwe rwa twitter yihanganisha iki gihugu avuga ko u Rwanda rwifatanyjije nabo mu kababaro no mu kurwanya iterabwoba.

Yagize ati: "Twihanganishije abavandimwe bacu bo muri Somalia kubw’igitero cya bombe cyagabwe i Mogadishu! Twifatanyije na bo kurwanya iterabwoba."

Kuri ubu Somalia iri mu cyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose mu rwego rwo kuzirikana ubuzima bw’abatikiriye muri iki gitero.

Inzego z’umutekano muri iki gihugu ziratangaza ko umubare w’abapfiriye muri iki gitero ushobora gukomeza kuzamuka kuko ngo abakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro bitandukanye kandi ngo hari n’abapfuye bahita bajyanwa n’abanyamuryango babo bajya kubashyingura batabaruwe.


Abahitanwe n’iki gitero bakomeje kwiyongera

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo