U Rwanda rwatinye aba ’hackers’ rwirinda gukoresha ikoranabuhanga mu matora ya Perezida

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko mu Rwanda hari abanyarwanda bamaze gusobanukirwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga ku buryo bashatse banarikoresha mu matora ariko ngo mu rwego rwo kwirinda abakubaganyi bashobora kwinjirira imikorere y’ayo matora bakayahungabanya, u Rwanda rwahisemo kuba ruretse kurikoresha.

Mu matora y’ibihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga baryifashisha no mu matora. Ubu buryo buba buhendutse kandi bworoshya akazi mu bihe byo gutegura amatora no mu matora nyirizina ndetse bukanihutisha akazi ko kubarura amajwi bikagabanya igihe abantu bamara bategereje ibyavuye mu matora.

Gusa nubwo ubu buryo ari bwiza kandi bukaba buhendutse, hari ubwo burushaho kuzambya amatora aho gutuma akorwa neza bitewe nuko hari ubwo abakubaganyi b’inzobere mu gukoresha ikoranabuhanga barikoresha bakinjira mu mikorere y’ayo matora bakaba batuma amatora atagenda neza ndetse bikanateza impaka mu batoye n’abiyamamaje.

Ingero za hafi ni amatora aheruka kuba muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho byavuzwe cyane ko Uburusiya bwinjiye mu mabanga y’abanyamerika bukagira uruhare mu nsinzi ya Donald Trump.

Ibi kandi byongeye kugaragara mu Bufaransa ubwo Emmanuel Macron uherutse gutsinda amatora ya Perezida yatungurwaga no kwinjirirwa mu mabanga n’abantu batamenyekanye ubwo gahunda zo kwiyamamaza kwe zegerezaga umusozo. Ibi nabyo byitiriwe abarusiya ariko ibi kimwe n’ibyabaye muri Amerika barabihakanye.

Umunyamabanya nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora aherutse kubwira abanyamakuru ko ibyo bibera mu mahanga ari imbogamizi ku migendekere myiza y’amatora akoresha ikoranabuhanga.

Icyo gihe yavuze ko hari abagerageje kwinjira mu mikorere y’uburyo bwo kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga bikanatuma komisiyo ihagarika mu minsi mike gukoresha Mudasobwa muri iyi gahunda nubwo nyuma babashije kubikemura.

Icyo gihe yagize ati: “Igikorwa cya muntu cyose ntikibura imbogamizi,…nkubu dufashe urugero rw’ikoranabuhanga mu matora, mujya mwumva ibintu byo kwinjira mu mabanga y’abandi (hacking) mu matora amaze iminsi akorwa hirya no hino mwarabyumvise muri Amerika no mu Bufaransa natwe nubwo tuvuga gukoresha ikoranabuhanga ibi turabizirikana, nubu gukoresha mudasobwa wiyimura aho uzatorera ntabwo bikunda, tumaze iminsi twarabihagaritse kubera izo ngorane,… muri iyi minsi twakoze byinshi bituma twirinda bo bantu ariko byari byatangiye.”

Suedi Ntibirindwa, Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu matora bukoreshwa mu biguhu byateye imbere cyane bushobora kuzakoreshwa mu Rwanda mu gihe kiri imbere ubwo u Rwanda ruzaba rumaze kugera ku rwego ruhambaye rwo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ariko kuri ubu ngo uburyo bw’impapuro nibwo bwizewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa no gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati: "Urwego bo bagezho si rwo turimo, kuko bo batoresha ikoranabuhanga hafi kuri 99%, nko mu kubarura amajwi ho ni hafi 100% ariko twebwe gutora no kubarura amajwi tuzakoresha impapuro. Twebwe tekinoloji yacu aho ikiri ni aho dutegura lisiti y’itora, kwireba, kwiyimura, ni utuntu nk’utwongutwo."

Komiseri Ntibirindwa avuga ko uburyo bw’impapuro nubwo ari ubwa gakondo ngo nibwo bwizewe kuko hari n’igihe muri Amerika ubwo George Walker Bush yatorwaga muri 2001 habaye kutumvikana ku byavuye mu matora bagasaba ko hakoreshwa uburyo bwo kubara amajwi nk’ubukoreshwa mu Rwanda kuko bumvaga ari bwo bwizewe.

Prof Kalisa Mbanda uyobora iyi komisiyo ubwo yari i Musanze mu nama yigaga ku myiteguro y’amatora avuga ko icyatumye iyi komisiyo ihitamo gukomeza gukoresha impapuro ari uburyo bwo kwirinda abinjira mu mabanga yabo mu matora.

Ati: “Kuba tutabikoresha ni ukwirinda, ni ukwirinda gusa, ariko ubundi ikoranabuhanga tugezemo ubu ngubu dushatse twakoresha amatora dukoresheje murandasi.”

Prof Mbanda avuga ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza rw’ikoranabuhanga ku buryo ngo Komisiyo y’amatora yanatekereje gukoresha ikoranabuhanga muri aya matora ku banyarwanda baba mu mahanga gusa, ariko avuga ko basanze byatera abanyarwanda bari mu Rwanda ishyari bagahitamo gukoresha uburyo bw’impapuro kuri bose.

Ati: “Twatekereje kubikora hanze kugirango dufashe abanyarwanda hirya no hino aho bari ariko dusanga tubikoze hanze gusa byatera ishyari abanyarwanda bari mu Rwanda ariko ubungubu tubishatse twabikora ni uko harimo ingorane zo kuba batwinjirana ni yo mpamvu tutabikora na ho ubundi tumaze kugira abasore n’inkumi rwose babizi nk’Abarusiya.”

Nubwo abanyarwanda batazatora hakoreshejwe ikoranabuhanga, hari bimwe mu bikorwa birimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho abaturage bazatorera aho batibarurije bashobora kwiyimura kuri Lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Mudasobwa na telefone zigendanwa kandi abaturage bavuga ko ubu buryo bwaborohereje ingendo.

Amatora ya Perezida azaba ku itariki 03 Kanama ku baba mu mahanga na 04 Kanama ku banyarwanda baba mu Rwanda. Lisiti y’itora y’agateganyo igaragaza ko azitabirwa n’abakabakaba Miliyoni zirindwi barimo abasaga Miliyoni ebyiri bazatora ari ubwa mbere batoye. Urubyiruko muri aya matora ruzaba rungana na 60% by’abazatora.

Abamaze kugaragaza ko bashaka kuba abakandida bigenga ni Mwenedata Gilbert, Diane Rwigara na Philippe Mpayimana. Kuri aba hiyongeraho umukandida uzatangwa n’ishyaka rya FPR ndetse na Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo