U Rwanda rwashimwe, Cameroun na Nigeriya bigayirwa mu cyumba cya Sena I Kigali

Abadepite b’abagore bo mu karere baba mu nteko zishinga amategeko zo mu bihugu biba mu muryango wa Common Wealth bashimye u Rwanda

Abadepite bo mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize umuryango wa Common Wealth barashima u Rwanda uko rwayete intambwe igaragara mu guha imbaraga abagore mu nzego zifata ibyemezo, bakanenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bikiri inyuma.

Kuva kuri uyu wa 21 kugera kuwa 22 Nyakanga 2016 mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena hateraniye inama ihuza abadepite b’abagore bo mu karere baba mu nteko ishinga amategeko mu bihugu biba mu muryango wa Common Wealth, yigaga ku kongera umubare w’abagore baba mu myanya ifata ibyemezo mu gihugu.

Mu gusoza iyi nama, uhagarariye abagize Inteko zishinga amategeko mu muryango wa Common Wealth muri Afurika Lundiwe Maseko yashimye u Rwanda kuba rwarakiriye iyi nama by’umwihariko rukaba runafite umubare w’abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo.

Lundiwe Maseko kandi yavuze ko hari ibihugu bimwe na bimwe muri Afurika bigerageza guha ijambo umugore ariko na none hakaba hari ibindi bitaraha ijambo abagore babikomokamo ngo batange ibiterezo aho yagarutse cyane cyane kuri Cameroon na Nigeriya.

Yagize ati: “ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo byo biri kugerageza ariko ibuhugu byo mu burengerazuba nka Nigeriya na Cameroun byo biracyari inyuma cyane, turashaka tuzavugana n’ibi bihugu tukabumvisha ko bakwiye guha abagore nabo umwanya bagatanga ibitekerezo.”

N’ubwo mu Rwanda hari abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo, ariko ntibakunde kugaragara bahanganira umwanya wa Perezida wa Repubulika, Justine Umukobwa uhagarariye abagore baba mu nteko ishinga amategeko bo mu Rwanda mu muryango wa Common Wealth avuga ari ikibazo cy’abagore ubwabo kuko Leta yabafunguriye amarembo.

Yagize ati: “ kuba mu Rwanda abagore biyamamariza ku mwanya wa Perezida bataraba benshi, si uko u Rwanda ntekereza ko ari ikibazo cyabo, kuko ntawabujijwe, amategeko y’u Rwanda arafunguye kuri bose.”

Mu myanzuro yose yafatiwe muri iyi nama iraganisha ku gukora ubukangurambaga ku bihugu bitarashyiraho amategeko aha abagore uburenganzira busesuye mu kuba mu nzego zifata ibyemezo ndetse byaba ngombwa hagatorwa amategeko abishimangira.

Mu nama yahuje abaminisitiri b’Uburinganire bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Madame Thelima Awori wari uhagarariye imiryango itegamiye kuri Leta yavuze ko bibabaje kuba mu bihugu birimo amakimbirabe nk’u Burundi na Sudani y’Epfo abagore badahabwa umwanya mu biganiro bigamije amahoro.


Aba badepite banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo