U Rwanda rwagaragaje akababaro rwatewe n’urupfu rw’abarenga 200 mu Butaliyani

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo yagaragaje akababaro leta y’u Rwanda yatewe n’urupfu rw’abantu basaga 200 bazize umutingito mu gihugu cy’u Butaliyani ndetse anatanga ubutumwa bw’ihumure muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu Butaliyani habaye umutingito ukomeye uhitana abantu ubu babarirwa muri 247 ndetse inkomere nyinshi ubu ziri kwa muganga.

Minisitiri Mushikiwabo mu butumwa yageneye Amabasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Domenico Fornara, yamubwiye ko Abanyarwanda babajwe n’ibyabaye ku gihugu cye ndetse anabifuriza kwihangana.

Abicishije kuri Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati " Nshuti Ambasaderi Fornara Guverinoma y’ u Rwanda n’inshuti zose z’u Butaliyani ziri mu Rwanda, tubabajwe n’umutingito wabereye i Matrice . Mukomeze kwihangana kandi twifurije imiryango yabasigaye kumererwa neza”


Minisitiri Mushikiwabo yihanganishije Abataliyani

Uyu mutingito wahitanye abantu batari bake wari uri ku gipimo cya 6.2.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo