U Rwanda ni rwo ruzakira inama mpuzamahanga iziga ku mihindagurikire y’ikirerere

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Dr.Vicent Biruta asanga iyi nama ari ingirakamaro kuri Afurika

Inzobere zirenga 500 mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere, abagena za Politiki n’abakora imishinga itandukanye muri Afurika mu kurengera ibidukikije bazahurira i Kigali, kuva taliki ya 28-30 Kamena mu nama ya Afrika igamije guhangana n’ingaruka z’ibyuka bihumanya ikirere.

Iyi nama ku byuka bihumanya ikirere muri Afurika, ni imwe mu nama zihuza abantu benshi ku Isi ku iterambere ryita ku bidukikije n’ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Abazitabira iyi nama bazaganira ku nzira y’iterambere rirambye n’ubukungu busangiwe, ndetse no kubyaza amahirwe y’ishoramari imbogamizi z’imihindagurikire y’ibihe. Hazigwamo kandi n’uburyo bwo gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ikirere.

U Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama kubera ingufu rushyira mu bikorwa byo kwita ku bidukikije no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe birimo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi, gusana indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, gutera amashyamba, kurinda za pariki no guteza imbere ingufu zituruka ku byakoreshejwe.

Iyi ni yo nama ya mbere nkuru ibaye nyuma y’Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitabiriwe n’u Rwanda i Paris mu Bufaransa kuwa 22 Mata 2016.

Mu butumwa bwe, Ministri w’Umutungo Kamere mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta aragira ati: “Amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ibihe ni icyerekezo cyo gukora ku buryo ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi bwaguma hasi ya dogere Celsius 1.5 no guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi. Iyi ntego rusange rero tugomba no kuyigira iyacu."

Arakomeza agira ati: "U Rwanda rwiteguye gusangiza abatuye uyu mugabane wa Afurika ubunararibonye ku iterambere ryita ku bidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi rukanigira ku bandi.”

Iyi nama izita ku ishyirwamubikorwa ry’amasezerano y’i Paris ku igabanywa ry’ibyuka bihumanya ikirere (Carbone) no guhindura ubukungu bw’Afurika hagamijwe kurengera ibidukikije.

Afurika ni wo umugabane urusha indi kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ukaba ukeneye kugabanya imyuka yangiza ikirere no kongera ubudahangarwa bw’ikirere hagamijwe kugera ku bukungu busangiwe.

Iyi nama yo ku rwego rw’Umugabane yateguwe n’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe (UNFCCC) gafatanyije n’abaterankunga barimo, Banki y’Isi na Banki y’Africa Itsura Amajyambere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo