U Burundi bukomeje gufata ibyemezo by’urudaca birutandukanya n’u Rwanda

7

Mu gihugu cy’u Burundi ibiro by’amakompanyi yahoze atwara abantu hagati y’u Rwanda n’u Burundi byategetswe gufunga ubu bikaba bitemerewe gutwara umugenzi n’umwe.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko kuwa kane tariki 4 Kanama 2016 izi kompanyi zari zabwiwe ko zemerewe gutwara abagenzi zikagera ku mupaka ariko ntizambuke gusa kuri ubu nabyo ntizibyemerewe.

Abayobozi b’u Burundi bashimangira ko mu byemezo bafashe birimo guca ibiribwa byoherezwa mu Rwanda ari intego bihaye izafasha guca ihungabanywa ry’umutekano wabo kuko abahungabanya umutekano w’iki gihugu baza muri izo modoka.

Imodoka ziva i Burundi zijya mu bindi bihugu ariko ziciye mu Rwanda nazo zahise zigirwaho ingaruka n’icyo cyemezo.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu iki gihugu cyatangiye kugira umutekano muke abatarishimiye iyo manda batangira imyigaragambyo yanakurikiwe n’ihirikwa ry’ubutegetsi ariko rikaza gupfuba Nkurunziza asubira ku butegetsi ndetse araniyamamaza aratorwa.

Kuva ubwo u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda gucumbikira abahungabanya umutekano wa bwo cyane cyane aba bashatse guhirika ubutegetsi, ibi byose byakomeje gukurura umwuka mubi hagati y’ibi bihugu ubundi bisanzwe ari ibivandimwe.

N’ubwo igihugu cy’u Burundi gikomeje gufata ibi byemezo gusa bikomeje kugaragara ko hari abatarabyishimiye aho mu minsi ishize abacuruzi bacururiza ibiribwa mu isoko rya Rugombo na Cibitoke mu Burundi batangaje ko bakomeje guhura n’igihombo gikabije baterwa no kutohereza ibyo bejeje mu Rwanda.

Inteko Ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, nayo ntiyanyuzwe n’ibi byemezo kuko yanenze u Burundi ku cyemezo bwafashe cyo guhagarika ibikomoka ku buhinzi byinjiraga mu Rwanda ndetse n’icyo guhagarika imodoka zitwara abagenzi rusange ziva cyangwa zinjira mu Burundi zivuye mu Rwanda, ndetse yemeza ko igiye kubikoraho ubugenzuzi hagafatwa n’imyanzuro ishobora kuba ibihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Andika Igitekerezo Hano
    barihima na ba mujinya
    bazingo urwanda ruzasonza se? rekada
    bitereye abanyagihugu
    babafashe kunda .

  2. Andika Igitekerezo Hano
    barihima na ba mujinya
    bazingo urwanda ruzasonza se? rekada
    bitereye abanyagihugu
    babafashe kunda .

  3. Abarundi barumva gufunga ibyo hari icyo u rwanda ruhomba? Gusa nticyabura ariko ntaho bihuriye na Mbaraga.

  4. Nkurunziza narekekuryanisha ibihugu abarundina banyarwandaturabavandimwe dusanjyiye numuco yiducamibice Gusa ingarukazibakubaturajyebe abanyarwandatwebwe amarembarafunguye ntabarunditwahejekuza murwagasabo

  5. Nkurunziza narekekuryanisha ibihugu abarundina banyarwandaturabavandimwe dusanjyiye numuco yiducamibice Gusa ingarukazibakubaturajyebe abanyarwandatwebwe amarembarafunguye ntabarunditwahejekuza murwagasabo

  6. let them do want they want, cz in kinyarwanda they say ntawirukanka nkuwayobye , they may think that it may affect as but they are affecting themselve not us.

    let them go!!!!!!!!!!!!!.

  7. jyewendA,bona,ibyemezo,nki,byo,atari,byiza kuko,iyo,usanzwe usohokamunzu uziko ,ifite.Imiryango,ibiri,ntabwo,byakunda ko usohokeramurumwe kd,murakoze

Tanga Igitekerezo