U Buholandi: Babiri bakekwaho Jenoside bagiye koherezwa mu Rwanda

1

Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2016 Urukiko rw’ubujurire rwo Buholandi rwemeje ko abanyarwanda Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba, boherezwa mu bakaba ari ho baburanishirizwa ibyaba bya Jenoside yakorewe abatutsi bakurikiranyweho.

Aba bagabo Jean Claude Iyamuremye na Jeana Baptiste Mugimba babaga mu Buholandi aho babanaga n’imiryango yabo.

Leta y’u Rwanda yari yasabye u Buholande ko bwabohereza mu Rwanda baka ariho baburanishirizwa ibyaha ariko Kuwa 27 Ugushyingo 2015, Urukiko rwo mu Buholandi rwategesheje agaciro icyo cyifuzo cyo kubohereza mu Rwanda ngo kuko nta bufasha buhagije mu by’amategeko buhabwa ababuranira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yerekanye ifite ubushobozi bwose bushoboka bwo kuburanisha abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubutabera n’Umutekano mu Buholandi yemeje ko bagomba kuza kuburanira mu Rwanda.

Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bavuze ko leta y’u buhorandi itemerewe kubohoreza mu Rwanda. Bavuze ko icyizere u Rwanda rwatanze kidakwiye gushingirwaho kuko bidashoboka ko bazabona ubutabera.

Bongeraho ko kuba batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nabyo bishobora kugira ingaruka ku rubanza rwabo ndetse n’ubuzima bwabo bushobora kuba buri mu mazi abira, byongeye kandi ngo kuba bazaba bari kure y’imiryango yabo ku buryo ntawe bapfa kubona ubitaho.

Urukiko rwavuze ko aba bagabo kuba bagiye kuza kuburanira mu Rwanda nta kibazo kirimo kuko bazaburanishwa mu buryo bw’imwihariko, ibintu bitandukanye n’ibindi uburyo ibindi byuaha bisanzwe biburanishwa.

Urukiko kandi rwavuze ko nta mpamvu abakekwa bakwiye kugira ubwoba kuko mu Rwanda hari abunganira mu mategeko benshi abakekwaho ibyaha bya jenoside, bongeraho ko ntakigaragaza ko bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku buryo urubanza rwabo rwabunishwa mu nzira za politiki.

Urukiko kandi rwavuze ko n’ubwo aba bakekwaho ibyaha bya jenoside yagiye kujya kure y’imiryango yabo ngo bishobora kubagiraho ingaruka ariko ngo ni byiza ko abakekwaho ibyaha bikomeye nka jenoside bajya kuburanira aho babikoereye.

N’ubwo hari abanywaranda boherejwe n’ibihugu by’amahanga bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nka Dr leon Mugesera wanakatiwe igifungo cya Burundu, Pascla Simbikangwa, Pasiteri Uwinkindi n’abandi haracyari abandi benshi bihishe mu bihugu bitadukanye cyane cyane Congo, na Uganda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo