Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Twahanganye n’ibibazo byinshi biremereye ndetse bimwe byasaga n’ibitanashoboka -Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Twahanganye n’ibibazo byinshi biremereye ndetse bimwe byasaga n’ibitanashoboka -Perezida Kagame

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukwiye guhora rwiteguye guhangana n’ibibazo byose igihugu gihura na byo kuko hari byinshi bashoboye gukora kandi byagaragaraga nk’ibidashoboka.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze mu ijambo yavuze ryo gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 15 yatangiye uyu munsi mu nyubako ya Kigali Convetion Center.

Muri iri jambo Perezida Kagame yavuze ko mu bukungu u Rwanda rwahanze imirimo mishyan ibihumbi umunani mu nganda muri uyu mwaka kandi ko hazakomeza guhangwa iyindi.

Yanavuze kandi ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50 ku ijana, anavuga ko ibyo u Rwanda rukura hanze byagabanutse kuri 3 ku ijana.

Yavuze ko ibi byatumye ikinyuranyo ku bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kigabanuka ku kigero kirenge 20%. Yavuze ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku mabuye y’agaciro ubu karuta ak’ibindi u Rwanda rwohereza mu mahanga bikubiye hamwe avuga ko byatewe na politike yashyizweho yo kongerera agaciro ayo mabuye akiri mu Rwanda.

Perezioda Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byagaraga nk’ibidashobora ariko rukabivamo bityo avuga ko abanyarwanda bagomba guhora biteguye guhanga n’ibindi byazaza mu minsi iri imbere.

Ati :”Twahanganye n’ibibazo byinshi kandi biremereye ndetse bimwe bitanashoboka, byabaga bisa n’aho bidashoboka ariko byose igihugu cyagiye kibinyuramo gikomeza kwiyubaka ariko ndababwira ko uko umwaka ugenda indi iza bigaragara ko imbaraga ziyongeraho . Ni byiza rero ko duhora twiteguye kandi dukora ku buryo twahangana n’ibibazo bivutse igihe icyo aricyo cyose.”

Perezida Kagame yasabye ko ibyo u Rwanda rwagezeho bigomba kurindwa kandi bikubakirwaho hagamijwe kugera ku bindi.

Ati :”Ntidukwiye kumva ko ibyo twagezeho n’ejo hacu dushaka bizahoraho tudakoze ibishoboka byose ngo tubirinde ndetse biduhe amahoro n’umutekano no gukomeza kubakiraho kugirango tubirinde bifite uburambe. “

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku ireme ry’uburezi avuga ko muri uyu mushyikirano gahunda y’uburezi izaganirwaho hakarebwa niba abanyarwanda bahabwa uburezi bufite ireme.

Yavuze ko kumenya uko igihugu gihagaze bidakwiye kuba igikorwa cya rimwe mu mwaka avuga ko isuzuma rigomba guhoraho bibaza niba iterembere bavuga rigenda ku muvuduko ukwiye, yavuze ko bakwiye no kwibaza niba bakora ibishoboka byose biri mu bushobozi igihugu gifite cyane cyane hashyizwe imbere imibereho y’Abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma.

Iyi nama y’igihugu y’umushyikirano izarangira kuwa gatatu ikaba yitabiriwe n’abanyarwanda barimo abakora mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu n’iz’abikorera ndetse n’abaturage baturutse mu ntara zose z’igihugu.

IBITEKEREZO

  • Innocent Yanditse:

    Nc Speech!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza