Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Turukiya yatangaje ko yababajwe na Raporo ya EU ku Rwanda

Yanditswe

kuya

Turukiya yatangaje ko yababajwe na Raporo ya EU ku Rwanda

Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Rait Karacha, yavuze ko igihugu ahagarariye kifatanyije n’u Rwanda mu rugamba rwo kugaragaza ko Raporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari ibinyoma ndetse atangaza ko hari uruhuri rw’ibibazo iki gihugu kitumvikanaho na EU.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, ubwo Perezida wa Sena Bernard Makuza yamwakiraga mu biro bye maze mu kiganiro kigufi n’Abanyamakuru, Ambasaderi Rait, avuga ko bari ku ruhande rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Yego, nibyo turi ku ruhande rw’u Rwanda kuri ibyo bibazo.Hari ibintu byinshi byinshi cyane tutemeranya n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi by’umwihariko ibi turi kuvuga”

Yakomeje agira ati: “Hahaha cyane cyane iyi ngingo nayo ntabwo tuyemeranyaho na EU mu buryo bukomeye”.

Mu kwezi gushize kwa Nzeli nibwo Itsinda ry’Abadepite umunani bo mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi batangiye urugendo rwabo mu Rwanda barimo batandatu bo muri Espanye, umwe wo mu Bwongereza n’umwe wo mu Bubiligi basuye u Rwanda maze batanga Raporo ikubiyemo ingingo zigera kuri 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.

Kandi muri iyi myanzuro hagaragaragamo ko urubanza rwa Victoire Ingabire rukwiye gusubirwamo kuko hari amahame mpuzamahanga atarakurikijwe mu rubanza rwe.

Gusa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakunze kuvuga ko iyi Raporo igoretse kuko bari baje bitwaje kureba aho uburinganire mu Rwanda bugeze ndetse ko Victoire Ingabire bavuga ashinjwa ibyaha bikomeye birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni nyuma kandi yuko bari bavuze ko bashatse kumusura ngo barebe uko abayeho ndetse bamusabe n’ibitekerezo kw’iterambere ry’umugore mu Rwanda gusa barabyangirwa.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, nawe yavuze ko bagenda bakorana n’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bitandukanye ngo bagende bamagana iyi myitwarire igamije kuzitira iterambere ry’ibihugu runaka ndetse n’imyumvire asanga ari iya gashakabuhake.

JPEG - 121.7 kb
Perezida wa Sena, Makuza Bernard

Ati: “Twagaragaje neza ibinyoma bikubiye muri iriya myanzuro bafashe. Ibihugu byaradushyigikiye, na Turukiya rero ngirango uyihagarariye arabyivugiye. Ubwo ni ibigaragaza ko Abanyakinyoma bagenda bajya ahagaragara”.

Makuza asaba Abanyamakuru, Imiryango itari iya Leta n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukomeza kuvuguruza ibinyoma no kwamagana abashaka gusubiza u Rwanda inyuma.

Umubano hagati w’ibihugu by’u Rwanda na Turukiya ugenda uzamuka ushingiye kuri za Ambasade, kuri Politiki, umutekano, iterambere ry’ubukungu n’ibindi birimo kuba buri gihugu kigerwamo n’indege ivuye mu kindi, ndetse n’ibigo by’ubwubatsi harimo Sosiyeti yo muri iki gihugu ariyo yarangije imirimo yo kubaka Kigali Convention Center.

Hari imyanzuro myinshi igihugu cya Turukiya kitajya cyumvikanaho n’umuryango w’Ibihugu by’Uburayi harimo ibirebana n’abimukira, Demukarasi ndetse n’Uburenganzira bwa muntu.


Aba ni ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda Rait Karacha na Perezida wa Sena y’U Rwanda Makuza Bernard

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza