Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Turikiya: ibihumbi by’abasirikare batawe muri yombi nyuma yo kugerageza guhirika Perezida

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Turikiya: ibihumbi by’abasirikare  batawe muri yombi  nyuma yo kugerageza guhirika Perezida

Abasirikare bamanika amaboko bitandukanya

Turikiya iravuga ko abasirikare hafi 3000 batawe muri yombi nyuma y’igikorwa cyaburijwemo cyo guhirika ubutegetsi cyaguyemo abantu bagera ku 161.

Leta iravuga ko abantu 161 biganjemo abaturage b’abasivili baguye mu mirwano yo kurengera ubwigenge bw’igihugu.
Abarenga 1400 ngo bakomeretse.

Leta ya Turikiya yanatangiye gukurikirana imitwe n’abantu ku giti cyabo ikekakaho gukorana n’abagerageje guhirika ubutegetsi.

Ni muri urwo rwego abacamanza barenga ibihumbi bibiri na magana arindwi birukanwe ku kazi mu gihugu hose.
Ministri w’intebe, Binali Yildirim, yavuze ko abasirikare babarirwa ku 2.839 - barimo n’abafite ipete ryo hejuru - batawe muri yombi.

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ijambo kuri televiziyo y’igihugu avuga ko kugerageza guhirika ubutegetsi bwe ari igikorwa cy’ubugambanyi cyerekanye neza ko mu gisirikare hakenewe amavugurura.
Abasirikare b’ipete rya koroneri 29 n’abajenerari batanu biravugwa ko birukanwe ku kazi.
Televiziyo ya leta yerekanye amafoto y’abasirikare babarirwa muri za mirongo barimo kwitanga mu mujyi wa Istambul aho bavaga mu bimodoka bya gisirikare amaboko bayamanitse.

Igipolisi kiravuga ko abantu 20 mu bateguye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi baguye mu mirwano yabereye ku biro bikuru by’igisirikare i Ankara.
Ijoro ryaranzwe n’urusaku rw’imbunda n’ibintu biturika mu mijyi ibiri ikomeye y’icyo gihugu, Istambul na Ankara.


Uwo ni umwotsi mwinshi wavaga mu ngoro y’umukuru w’igihugu ubwo bageragezaga ku muhirika

Ubu abategetsi barimo kugerageza gusubiza ibintu mu buryo vuba vuba bafungura ibibuga by’indege, ibiraro n’imihanda byari byafunzwe igihe habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza