Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Leta irifuza guca akavuyo muri gahunda nka Girinka na VUP yifashishije sosiyete sivile

Yanditswe

kuya

Leta irifuza guca akavuyo muri gahunda nka Girinka na VUP yifashishije sosiyete sivile

Amafaranga agera kuri miliyari zirindwi agiye guhabwa imiryango itari iya Leta mu rwego rwo gufatanya nayo kwihutisha bimwe mu bikorwa Leta isanzwe igeza ku baturage ariko zikabageraho mu buryo butateganyijwe.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nzeli 2016, yemeje gahunda y’ubufatanye hagati ya Guverinoma n’Imiryango Itari iya Leta mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zisanzweho zo kwita ku mibereho y’abatishoboye mu Rwanda.

Iyi Gahunda ikaba izatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017-2018, ikaba yitezweho kugabanya ibibazo byagaragaraga mu kugezaho abaturage gahunda zibagenewe.

Izatangirana na Gahunda zagiye zigira ibibazo nka VUP na Girinka, aho hamwe hagiye habamo amanyanga, ahandi hakazamo ruswa ndetse no kutagerera ku baturage igihe.

Leta izatangira ishyiramo miliyari zirindwi, nyuma nibona bigenda neza yongereramo n’andi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko ibi byatewe nuko hari imishinga yajyaga ishaka kugeza ku baturage ariko ntibagereho ku gihe.

Ati “Si ukuvuga ngo duhaye inshingano imiryango itari iyaLeta. Nuko tugirango dufatanye kuko hari aho twageneraga imiryango itishoboye ariko ugasanga ntitwubahirije igihe, muzi ibibazo byagiye biba muri gahunda ya Girinka”

Avuga ko muri iki gikorwa bazatangirana 10% y’amafaranga ya bimwe mu bikorwa Leta isanzwe igeza ku baturage ahwanye na Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko ayo mafaranga azajya anyuzwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), aho hazabaho kuyitoranya mu bushishozi ariko iyatoranyijwe ikore ipiganwa aho izemerwa izahita isinyana amasezerano na Leta y’uburyo bizajya bikorwa ndetse n’uburyo azajya akoreshwa neza.

Muri Porogaramu y’imyaka irindwi kuva muri Gahunda ya Guverinoma 2011 – 2017 harimo ko Guverinoma izakomeza gushyigikira imiryango itari iya Leta (Civil Society) kugira ngo igire imikorere igamije inyungu rusange, ikorera mu mucyo kandi ikanagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Muri izi ngingo harimo iyavugaga ko hazashyirwaho uburyo iyo miryango yashobora kugirana na Leta amasezerano y’ubufatanye mu gutanga serivisi zifitiye inyungu rusange Abanyarwanda.

@Eric Birori

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza