Si twe tuzakemura ibibazo biri I Burundi no muri Congo - Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri Didier Reynders na Minisitiri Louise Mushikiwabo w’u Rwanda baganira n’itangazamakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mushikiwabo Louise yahuye na mugenzi we w’Ububiligi uri mu ruzinduko mu Rwanda baganira ku bibazo by’akarere k’ibiyaga bigari, aho bavuze ko ibi bihugu byombi atari byo bizakemura ibibazo biri mu Burundi na Congo ahubwo ko abatuye ibi bihugu ari bo bafite byose kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi Didier Reynders ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ejo ku wa gatatu tariki 8 Kamena 2016, aho yaje avuye mu gihugu cya Tanzaniya aho yabonanye n’abayobozi bakuru barimo Perezida w’iki gihugu Dr John Pombe Magufuli ndetse na Benjamin Mkapa wagizwe umuhuza mu bibazo by’u Burundi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kamena 2016 ni bwo yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo baganira ku mubano w’u Rwanda n’Ububiligi ndetse n’ibibazo by’akarere u Rwanda ruherereyemo muri rusange.

Uyu mu Minisitiri yavuze ko bifuza ko habaho ubufatanye kugira ngo ibibazo by’u Burundi bikemuke.

Yagize ati :”Dushaka gufatanyiriza hamwe kugira ngo akarere kabone umutuzo, turebe n’igishoboka twafasha u Burundi ngo buve mu bibazo burimo binagira ingaruka ku karere kose. Tuzafatanya rero kureba igishoboka kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.”


Minisitiri Didier Reynders w’ububanyi n’amahanga mu Bubiligi.

Uyu Minisitiri ariko yavuze ko ibibazo bya Politike bikemukira mu kuganira, ari na yo mpamvu ngo hateganyijwe ibiganiro bizahuza Leta y’u Burundi n’abayirwanya bakaganira.

Ati:”icya mbere ni ibiganiro impande zombi zihanganye zigomba kuganira ku kibazo zigashaka umuti watuma basohoka mu kibazo, icyo ni icya mbere. Ikindi ni ibyo umuryango w’abibumbye wasabye byo koherezayo abapolisi bo kurinda abaturage. Gusa ikigamijwe ni uko u Burundi bwasohoka muri birya bibazo biciye mu biganiro hagati y’Abarundi.”

Ku kibazo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mu Minisitiri yavuze ko na byo bikwiye ko abanyekongo bakwiye kwicara bagategura amatora mu mutuzo baganira uko yagenda neza biciye ku mpande zose baba abanyapolitike, imiryango itegamiye kuri Leta ariko bigahera kuri Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora CEN.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibi bibazo by’abaturanyi haba mu Burundi cyangwa muri Congo ari bene byo bakwiye gufata iya mbere bakabikemura, gusa ngo u Rwanda rwatanga ubufasha ruramutse rwitabajwe.

Ati:”Nta bwo ari Ububiligi cyangwa u Rwanda bazakemura ibibazo biri I Burundi cyangwa muri Congo n’ahandi, ariko turajwe ishinga n’umutekano w’Akarere ariko si twe b’ibanze bo kubikemura, ni bo bireba bwa mbere ariko habaye hari ubufasha badukeneraho twabutanga.”


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Mushikiwabo Louise avuga ko u Rwanda rwatanga ubufasha mu baturanyi ari uko babisabye.

Yavuze ko ku bijyanye n’amatora muri Kongo igihugu kiba gifite inshingano yo gutegura amatora akagenda neza kandi akanarangira neza.

Muri Kongo hamaze iminsi havugwa umwuka mubi utangiye gukururwa n’amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka aho abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Kabila bavuga ko batifuza ko yongera kuyobora kuko manda agenerwa n’Itegeko Nshinga zarangiye. Iki ni ikibazo cyenda gusa n’icy’u Burundi bumazemo umwaka cyateje imvururu zahitanye abatari bake abandi bagahunga igihugu.

Aba baminisitiri bombi bahamije ko umubano w’u Rwanda n’Ububiligi umeze neza kandi ko bifuza ko uzakomeza kumera neza.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bishimiye kwakira Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi nka kimwe mu bihugu by’abaterankunga bakuru b’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo