Rwamagana: Icyari umugoroba w’ababyeyi cyahindutse ibimina byo kwizigama no kugurizanya.

Umutoni Jeanne, Visi meya ushinzwe imiberehoo myiza mu karere ka Rwamagana yanenze abahinduye umugoroba w’ababyeyi ibimina byo kuzigama amafaranga.

Mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi igize igice cy’umujyi wa Rwamagana, gahunda ya Leta y’umugoroba w’ababyeyi yahinduwe ibimina byo kuzigama amafaranga no kugurizanya mu gihe Leta yayishyizeho igamije gufasha abanyarwanda kwicara hamwe bakaganira ndetse bagakemura ibibazo bibugarije birimo nk’amakimbirane n’ihohoterwa ryo m’umuryongo.

Bamwe mu baturage batuye imirenge ya Kigabiro na Muhazi baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko umugoroba w’ababyeyi batawuzi ndetse bakemeza ko bari bazi ko umugororba w’ababyeyi ari igikorwa kigenewe abo mu cyaro gusa ko abatuye mu mujyi bitabareba.

Aba baturage badutangarije ko bo amatsinda yabo bayahuriramo bagiye mu bimina byo kwizigama amafaranga no kugurizanya ariko ibyo kuganira ku mibereho y’ingo, amakimbirane, ihohoterwa n’ibindi bibazo byugarije umuryango nyarwanda batajya babikora na rimwe.

Umuturage utuye mu mudugudu wa Biraro, akagari ka Cyanya, mu murenge wa Kigabiro utarifuje ko dukangaza amazina ye, yadutangarije ko m’umudugudu atuyemo atazi aho umugororba w’ababyeyi ukorerwa kandi akemeza ko no mu midugudu ihana imbibi n’uwabo nabo nta mugoroba w’ababyeyi uhaba nubwo ngo hari ibibazo byugarije ingo zabo.

Mu magambo ye, uyu muturage yagize ati: "njye ntabwo nzi aho bawukorera kandi n’imidugudu twegeranye nayo ni uko, usanga abantu bose batekereza amafaranga gusa kandi usanga ubuyobozi ari ntacyo bukora kugira ngo natwe tubashe kwikemurira ibibazo kandi birahari ariko bisaba ko dutegereza umuganda kandi dufite ibibazo birimo abana bazerera ndetse n’abantu bakuru ntabwo ari shyashya ariko ubuyobozi ntacyo bukora"

Undi muturage utuye umudugudu wa Rurembo mu kgari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro nawe avuga ko uretse kumva abatuye mu cyaro bavuga umugoroba w’ababyeyi we ngo ntarawubona na rimwe mu mudugudu atuyemo kuko ngo utuwemo n’abasirimu n’abayobozi gusa.

Yagize ati: "umudugudu wacu utuwe n’abasirimu gusa abandi ni abayobozi, ntabwo umugoroba w’ababyeyi tuwuzi gusa tuwumva mu cyaro uretse ko m’umuganda twumva babivuga, gusa nsanga umudugudu wacu kuba utuwemo n’abayobozi benshi bitashoboka kereka bohereje abakozi babo kuko bitabaye ibyo haboneka bacye cyane bitewe n’imiterere y’umudugudu wacu kuko abaturage basanzwe turi bake cyane, umubare munini usanga ari abacurizi abandi bakaba ari abayobozi "

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza madamu Umutoni Jeanne yagaye bamwe mu baturage bahinduye umugoroba w’ababyeyi nk’ikimina aho kuganira ku bibazo bafite mu miryango yabo no kubishakira umuti.

Umutoni Jeanne yagize ati: "hari bamwe batitabira umugoroba w’ababyeyi ndetse hari ahandi usanga abaturage bahura ugasanga wahindutse ibimina kandi ntabwo ari byo washyiriweho. Ariko tuzakomeza kwigisha abaturage ko umugoroba w’ababyeyi atari ikimina cyo guhana amafaranga ko ari uwo kuganira kubibazo bitandukanye biri mu mudugudu wabo"

Ibi ntabwo bigaragara M’umurenge wa Kigabiro gusa kuko na m’umurenge wa Muhazi ahagaragara nk’umujyi umugoroba w’ababyeyi ngo ntabwo ukorwa nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bahatuye akagari ka Nyarusange.

Ubushakashatsi bwakorewe mu karere ka Rwamagana k’ubufatanye bw’inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabirwa bayo barimo Rwamurec bwerekanye ko m’utugali 4 tugize imirenge ya Muhazi na Kigabiro mu ngo 28 abana 10 bataye ishuri, ingo 4 zagaragayemo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma kw’abashakanye ndetse hanagaragaye abana b’abakobwa 3 batwaye inda bari munsi y’imyaka18.

Uretse ibyo, mu karere ka Rwamagana hagiye havugwa kwicana kw’abashakanye bikomoka ku makimbirane yo mu muryango ari na yo atuma bamwe mu bana baba inzererezi abandi bakabaho batishimiye kuba mu muryango.

Ibi birerekana ko muri iyi mirenge hari bimwe mu bibazo byakwigirwa mu migoroba y’ababyeyi ariko ntibikorwe kubera kutabyumva no kubiharira abanyacyaro gusa.

Justin NGABONZIZA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo