REG yabonye umuyobozi mushya usimbura Mugiraneza Jean Bosco

1

Kugicamunsi cyo kuri uyu wagatatu nibwo amakuru atangiye gucicikana avuga ko Jean Bosco Mugiraneza atakiri umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu, Rwanda Energy Group (REG). Umuyobozi mushya witwa Ron Weiss akaba asa n’uwatangiye imirimo uyu munsi.

Inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri iki kigo zabwiye Umuseke ari nawo dukesha iyi nkuru ko zitaramenya iby’aya makuru.

Mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri MW 563 z’amashanyarazi mu mu 2017, iyi ntego iza guhuzwa na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ‘EDPRS2’; Ibi bigafasha guha umuriro ingo byibura 70% mu 2017, na 100% mu 2020.

Mu mpera za 2016 iyi ntego yari itaragera muri 1/2 kuko u Rwanda rwari rufite hafi MW 280 zibasha kugera ku ngo 28%.

Gusa Jean Bosco Mugiraneza iki gihe yavugaga ko amashanyarazi ahari yakwira abanyarwanda bose.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije inama yiga ku iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi “IPAD Rwanda Energy Infrastructure” yabaye mu Ugushyingo 2016.

Ron Weiss uje kumusimbura, ni umunyaIsrael wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cya Israel Electric Corporation (IEC) wagize uruhare mu gushyiraho ubufasha Israel iri guha u Rwanda mu kugera ku ntego y’amashanyarazi angana na 563MW nibura mu 2018 no guha amashanyarazi abagera kuri 70% muri icyo gihe.


Jean Bosco Mugiraneza wari umuyobozi mukuru wa REG yavuze ko n’ubwo intego zitaragerwaho hari intambwe yatewe kandi ishimishije.

ubwo yayobora iki kigo, hakozwe imishinga myinshi yo kongera ingufu z’amashanyarazi harimo imishinga ya Rukarara, urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye, kubyaza Gas Methane yo mu Kivu amashanyarazi n’imishinga yo kubyaza umusaruro Nyiramugengeri iri kubakwa n’uwa Gishoma uri gukora, numushinga w’urugomero rwa Rusumo n’indi.

Hakozwe kandi ibikorwa byo Korohereza abaturage kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi, Kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi byatangiranye na 2017, kongera ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Jean Bosco Mugiraneza ari umuyobozi mukuru wa REG, mu 2015 yafunzwe n’Urwego rw’Umuvunyi rumushinja kurusuzugura. Nyuma ahita arekurwa. Niwe muyobozi mukuru w’ikigo gikomeye wari utawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane.


Ron Weiss umuyobozi mushya wa REG

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Buriya se uyu JB Mugiraneza niwe wagombye kuvaho kuruta abayoboye ikigo cyamazi nukuntu bahora bizeza abantu ibyo badashoboye...

Tanga Igitekerezo