Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

"Perezida wacu ni inkingi ya mwamba y’impinduka mubona muri iki gihugu" Min Busingye

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga nyuma y’aho u Rwanda rusenywe na Jenosde yakorewe Abatusti mu 1994, Perezida Paul Kagame ari we nkingi ya mwamba yatumye u Rwanda rwongera kwiyubaka.

Ibi minisitiri Johnston Busingye yabivuze kuri uyu wa Kane mu nama yagiranye n’itsinda ry’abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bari mu Rwanda mu bushakashatsi ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu karere.

Minisitiri Busingye yavuze ko kuba u Rwanda rukataje mu iterambere bifite aho bituruka kuko hari n’igihe cyageze u Rwanda rugasenyuka ku buryo nta cyizere cyo kuzahuka cyari gihari.

Yagize ati "Kuba u Rwanda ruri gutera imbere hari impamvu nyinshi, duhora tubivuga ko twageze ku kigero cyo hasi cyane twashoboraga kuzahuka cyangwa se tukaguma aho hasi abandi bantu bo mu bindi bihigu baza bakarenzaho itaka! Ariko twarazahutse.”

Busingye avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu, iterambere u Rwanda rugezeho rurikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko yakoze byinshi ngo u Rwanda rube ruri aho ruri.

Yagize ati “Perezida wacu ni inkingi ya mwamba y’impinduka mubona muri iki gihugu, impinduka zishobora kuba ku muntu, ku bikorwa bitandukanye ariko muri iki gihugu mureba amateka yacu, amakimbirane yabaye n’ibihe byayakurikiye…abenshi muri twe bazi ko Perezida Kagame yayoboye urugendo rw’ugukira kw’iki gihugu. Nagira ngo
mbabwire ko uyu murava dufite n’icyizere by’ejo hazaza bikomoka kuri we.”

Aba badepite baboneyeho batuma Minisitiri Busingye kuri Perezida Kagame ko bamushira ko hari aho yakuye u Rwanda akaba hari n’aho arugejeje.

Mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, isiga imfumbyi n’abapfakazi benshi, ibikorwa remezo birangirika u Rwanda ruhera ku busa ariko intamwe rumaze gutera itangaza benshi ndetse bikabaza ibanga rwakoresheje ngo ruyigereho.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza