Perezida wa Sudan Bashir ukurikiranwe na ICC ari mubazitabira inama ya AU i Kigali

2

Perezida wa Sudan Omar Al-Bashir byamaze kumenyekana ko azaza i Kigali mu nama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU Summit) n’ubwo yashyiriweho impapuro z’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha zo ku muta muri yombi ngo ashyikirizwe ubutabera

Mu nama ya 26 y’uyu muryango iherutse kubera muri Afurika y’epfo, inkiko zaho zari zemeje ko Bashir atabwa muri yombi agashyikirizwa ICC ariko Leta yo ihitamo kumurekura akitahira. Ibi bintu byanateje umwuka mubi hagati ya Leta ya Afurika y’epfo ndetse n’urukiko rwa ICC kuko iki gihugu na cyo cyasinye amasezerano ya Roma

Bikimara kwemezwa ko inama ya 27 izabera i Kigali, hibajijwe niba Bashiri azayizamo kuko u Rwanda na rwo rwasinye aya masezerano hakanibazwa niba niba naza azahita atabwa muri yombi.

Perezida Kagame w’ u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka yakuyeho urujijo avuga ko naza azakirwa nk’abandi.

Ati:” Perezida Omar Al-Bashir ahawe ikaze i Kigali igihe icyo aricyo cyose. Azaba yisanga nk’uri mu kindi gihugu cye. Ntabwo tuzita kubya ICC bisaba kumufata, nta gikorwa na kimwe kigendanye nabyo tuzamukoraho.”

Ikinyamakuru Sudan Tribune cyamaze kwemeza ko cyamenye amakuru ko Perezida Bashir azitabira iyi nama i Kigali kimwe n’abandi ba Perezida.

Muri Gicurasi 2007 ni bwo Bashir na guverineri Ahmed Haroun w’intara ya Kordofan y’amajyaruguru bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ngo bakurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bashijwa ariko kugeza ubu nta gihugu na kimwe kiramufata mubyo ajayamo byose.

Perezida Bashiri kandi aherutse gusura ibihugu bya Uganda na Djibout ariko ntibyamufata nubwo nabyo byasinye amasezerano ya Roma ishiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Ku cyumweru tariki 17 Nyakanga ni bwo abakuru b’ibihugu bazagirana inama bakagezwaho imyanzuro y’inama z’ababanjirije ziri kuba ubungubu , aba bayobozi bazanaganira kandi kuri gahunda yo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu by’umugabane wa Afurika (Continental Free Trade Area by 2017) uko byakorwa n’inzitizi babibonamo ndetse nuo bazikemura, banaganire kandi ku mpinduka mu muryango w’abibumbye(UN).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo