Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Hari bamwe bigize abarimu ba demokarasi -Hon Makuza Bernard

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Hari bamwe bigize abarimu ba demokarasi -Hon Makuza Bernard

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi ubusanzwe uba tariki 15 Ukwakira.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyamahanga bigize abarimu ba demokarasi kureka kuvangira ibindi bihugu ngo kuko nta mwambaro umwe ukwira bose.

Hon Bernard Makuza yashimye intambwe u Rwanda rumaze kutera muri demokarasi ishingiye ku kwihutisha iterambere kandi buri muturage abigizemo uruhare.

Perezida wa Sena yavuze ko u Rwanda rwahisemo demokarasi ishingiye ku nyungu z’abanyarwanda, no kwimakaza ubumwe bityo asaba ko ababibona ukundi bajya babyubahira abanyarwanda.

Yagize ati: “ Hari ubwo twumva bamwe bigira abarimu ba demokarasi bashaka kurangiriza demokarasi mu matora gusa, buri gihugu kigomba kugira uburyo gihitamo abayobozi bacyo abaturage bifuza…Muri Afurika batwigirizaho nkana, mu bindi bihugu usanga abajya mu matora ari 40% ariko bakavuga ko aribo bazi demokarasi birengagije ko hari abagera kuri 60% batagiye mu matora”

Yakomeje agira ati: “Abashaka kuduha amasomo ya demokarasi nabo hari iterambere babura…. Muri Afurika barabinenga n’agasuzuguro kenshi ko ubwitabire bw’amatora bwarenze 90% aho gushima ko abaturage bahagurukiye kujya kwihitiramo abayobozi babo.. ubwo abafite demokarasi nzima ni bande?”

Yasabye abayobozi guharanira ubumwe bw’abanyarwanda n’icyabagirira akamaro.

Mu Rwanda haherutse abadepite b’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.Ubwo bahavaga basohoye raporo inenga ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga, ubwisanzure bwa politiki, ubw’itangazamakuru no kuba barabujijwe gusura Ingabire Victoire ufunze.

Raporo z’imiryango mpuzamahanga nazo zikunze kunenga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu Rwanda, nubwo u Rwanda narwo ruvuga ko ziba zifite ikindi zigamije.

Umunsi mpuzamahanga wa demokarasi uba tariki 15 gusa mu Rwanda bahisemo kuwizihiza tariki 14 bitewe n’impamvu zitandukanye .

Hari hateguwe ibiganiro bivuga aho u Rwanda rumaze kugera mu guteza imbere demokarasi n’uruhare rwa demokarasi mu kwihutisha iterambere gusa hari ibitatanzwe nyuma yo kumva inkuru ya Depite Nyandwi Desire witabye Imana.

JPEG - 119.6 kb
Inama yahise ihagarikwa bakimara kubwirwa iby’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire

IBITEKEREZO

  • Ruhago Yanditse:

    Politics!!!! Binyibukije umutegetsi wohambere wavuze ngo hari bamwe bigize ba ntibindeba uwaba amwibuka yambabarira akanyibutsa izina rye naho aherereye murikigihe??

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza