Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida wa Sahrawi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cameroun bababajwe n’ibyo babonye ku Gisozi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Perezida wa Sahrawi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cameroun bababajwe n’ibyo babonye ku Gisozi

Perezida w’igihugu cya Sahrawi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cameroun basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi bavuga ko nyuma y’ibyo babonye bigoye kumva uburyo umuntu yafata ibyuma akica umuntu basangiye ubumuntu.

Aba bayobozi bose basuye u rwibutso mbere y’uko basubira iwabo nyuma yo gusoza inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yarimaze iminsi ibera mu Rwanda.

Mbella Mbella Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cameroun akigera ku rwibutso yunamiye imibiri y’abazize jenoside ndetse anashyira ho indabo. Nyuma yahise atambagizwa mu rwibutso imbere anerekwa amateka y’u Rwanda, inkomoko ya jenoside, imitegurire yayo ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo kubona uko yateguwe n’ingaruka zayo yavuze ko ibyo abonye bigoye kubyumva ndeste anasabira umugisha inzirakarengane za jenoside.

Ati:”Ni ibintu bikomeye ku byiyumvisha , biragoye ko abantu bica abandi n’ibikoresho nkabiriya birimo imipanga bakabarimbura kandi ari bamwe . inzirakarengane zose zibane n’amahoro mu rukundo rw’Imana”

Brahim Ghali Perezida wa Repubulika ya Sahrawi nawe yunamiye inzirakarengane anashyira indabo kumva zishyinguyemo izi nzirakarengane.

Perezida wa Sahrawi yunamiye abazize jenoside

Nawe yatambagijwe urwibutso yerekwa amateka y’u Rwanda yarugejeje mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukuru w’igihugu nawe yavuze ko ababajwe n’ibyo abonye kuko atari ibikorwa bikwiye kuranga ikiremwa muntu. Yavuze ko ashimiye cyane Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wahagaritse jenoside akanubaka igihugu akunga abanyarwanda nyuma y’amahano yaramaze kuba .

Perezida Brahim yavuze ko isi yose ikwiye guhaguruka ikarwanya ikintu cyose cyatuma ubwicanyi nk’ubwabaye mu Rwanda bwongera kuba avuga ko ibirwarwa byose biganisha kuri jenoside bikwiye gukumirwa.



Minisitiri Mbella Mbella wa Cameroun yeretswe amateka ya jenoside

Mu butumwa bwe yanasabiye umugisha inzirakarengane.

Yeretswe amateka y’u Rwanda n’icyahembereye amacakuri yatumye abatutsi bakorerwa jenoside

Musabirema Alexis

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza