Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 59 amaze avutse

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 59 amaze avutse

Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 59

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 59 amaze abonye izuba, benshi mu banyarwanda barishimira uruhare rukomeye akomeje kugira mu guteza imbere abanyarwanda n’isi muri rusange.

Perezida Paul Kagame yavutse ku itariki ya 23 ukwakira 1957 avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Komini Tambwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu karere ka Ruhango intara y’Amajyepfo.

Tariki ya 10 Kamena 1989, ni bwo Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta, icyo gihe bashakanye bari mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Kugeza ubu uyu muryango ufitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Imfura y’uyu muryango ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame ni uwa gatatu n’umuhererezi Brian Kagame.

Abayobozi bakuru b’igihugu n’abaturage batandukanye bakaba bakomeje Kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza ari na ko bamushimira uruhare rukomeye akomeje kugira mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Perezida Kagame ni umuperezida wa 6 wa Repubulika y’u Rwanda nyuma y’aho ruboneye ubwigenge akaba yarabaye Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho kuva ku wa 24 Werurwe 2000 ubwo yari asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

Hari byinshi Perezida Kagame yagiye akora ku buyobozi bwe bijyanye no guteza imbere abanyarwanda hashyirwaho imirongo ngenderwaho, nk’icyerekezo 2020, intego z’ikinyagihumbi (IDPRS1 na IDPRS2), ubwisungane mu kwivuza, ibikorwa byo kubashisha abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze muri Gacaca, girika, Ubudehe , gahunda yo gufasha abageze mu za Bukuru, ibikorwa remezo n’ibindi byinsi bitandukanye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza