Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yitabiriye inama y’u Buyapani n’Afurika i Nairobi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame yitabiriye inama y’u Buyapani n’Afurika i Nairobi

Perezida Paul Kagame, yakoreye uruzinduko i Nairobi mu gihugu cya Kenya mu nama ihuza u Buyapani n’Afurika ku nshuro ya gatandatu, inama izwi ku izina rya TICAD (Tokyo International Conference on African Development).

Iyo nama iteganyijwe guhera kuri uyu wa 27 kugeza ku wa 28 Kanama 2016.

Ku kibuga cy’indege muri Kenya cyizwi ku izina Jomo Kenyatta kuri uyu wa Gatanu ku mugoroba, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo.


Ubusanzwe u Buyapani butera inkunga u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’u Buyapani gitsura amajyambere (Japan International Cooperation Agency, JICA).

Icyo kigo cyatangarije itangazamakuru ko mu gihe iyi nama irimo kuba hari ibikorwa bitandukanye bibera mu Rwanda nabo biraba biri kuba birimo imurikabikorwa.

Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika (TICAD) ryatangiye mu mwaka wa 1993, ritangijwe na Guverinoma y’u Buyapani. Rigamije kuganira ku birebana na politiki hagati y’abayobozi ba Afurika n’abafatanyabikorwa babo mu iterambere.

Inama zose zabaye mu 1993, 1998, 2003, 2008 na 2013 zaberaga mu Buyapani.

Iheruka ya gatanu yabereye Yokohama yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Twese hamwe dufatanyije dushobora kubaka iterambere rya Afurika ku buryo burambye.”

Ikigo JICA cyatanze umusanzu mu byiciro bitandukanye birimo kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura ndetse n’ibikorwa byinshi bishingiye ku ikoranabuhanga.

Mu myaka icumi Leta y’u Buyapani imaze gutera u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 223 z’amadolari, ikaba inyuzwa mu kigo cyayo cy’iterambere(JICA).

Biturutse ku myanzuro ya TICAD yatangiye kuva mu 1993, abanyeshuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 muri Afurika bamaze kubonerwa amashuri bigamo, miliyoni 240 nibo bamaze kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi,mu gihe abagera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 600 bamaze kugezwaho amazi meza..

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza