Perezida Kagame yiniguranye n’abari bashinzwe kwita ku bitabiriye inama ya AU, ashimira abanyarwanda b’ingeri zose

Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda bose ku buryo bakiriye abitabiriye inama ya AU

Ku mugoraba wo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye abagize uruhare mu kwakira abashyitsi bitabiriye Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye mu Rwanda abashimira uburyo bitanze.

Kuva ku wa 10 kugera ku wa 18 Nyakanga 2016, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yitabiriwe n’abantu basaga 3500 barimo n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika.

Kuva u Rwanda rwamenya ko ruzakira iyi nama imyiteguro yaratangiye, isuku isanzwe iranga Kigali irongerwa, abanyamahoteli bakora iyo bwabaga ngo abashyitsi batazabanyuzamo ijisho.

Guhera ku muyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango Dr Nkosazana Dlamini Zuma , umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Idriss Deby kugera ku munyamakuru wari waje gukurikirana iyi nama, bose bashimye u Rwanda bavuga ko rwabakiriye neza.

Ibi kandi byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame washimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo iyi nama igende neza.

Yagize ati “Ndashimira Abanyarwanda bose aho bari hose, uburyo bakiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ikagenda neza nkuko twabyifuzaga, Ndashimira kandi abakozi bose ba Radisson Blu Hotel, Serivisi zanyu abo mwakiriye bose barazishimye. Abashinzwe umutekano nabo bakoze akazi keza nkuko bisanzwe, abashyitsi bacu baba mu mutekano usesuye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko uyu muco wo kwakira abashyitsi neza ukwiye guhora uranga abanyarwanda, abanyamahanga bagahora bifuza gusura u Rwanda.

Yagize ati “Umuco wacu ukomeze kuba uwo kwakira abashyitsi neza, u Rwanda rukomeze rube nyabagendwa, igisigaye ni uguhozaho dukomeza kunoza serivisi dutanga, tugana ku iterambere twifuza.”

Yongeyeho kandi ko n’iyo haba hari ibitaragenze neza nabwo bigomba gukosorwa kuko biri mu bushobozi bw’abanyarwanda.

Polisi y’u Rwanda nayo iherutse gushima abanyarwanda uburyo baranzwe n’ituze mu gihe cy’Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


Minisitiri Mushikiwabo ageza ijambo ku bari bitabiriye ibi birori


Abari bashinzwe kwita ku bashyitsi bari bitabiriye inama ya AU nabo bari batumiwe


Umuhanzi King James yasusurukije abari aho

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo