Perezida Kagame yeretse amahanga intambwe y’u Rwanda mu ngendo z’ikirere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yeretse abitabiriye inama y’ubwikorezi bwo mu kirere I Kigali ko ibikorwa bya RwandAir n’ikibuga gishya cya Bugesera ari zimwe mu ntambwe u Rwanda ruri gutera mu bwikorezi bw’ikirere.

Mu nama iteraniye I Kigali yiga ku bwikorezi bw’ikirere niho Perezida yagaragarije ibibazo by’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika. Perezida yasabye abitabiriye iyi nama gukora ibishoboka byose Afurika ikazamuka muri uru rwego.

Perezida yavuze ko ibibazo n’amahirwe biri mu bwikorezi bwo mu kirere byose bizwi. Ati:”Ibibazo Afurika ifite muri uru rwego birazwi, ariko n’amahirwe ahari mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege ni menshi….tugomba gukora ibirenze ibyo dutegerejweho kugira ngo dushobore guhangana ku rwego rw’isi”

Perezida Kagame ariko yeretse abitabiriye iyi nama yabereye muri Kigali Convetion center intambwe u Rwanda ruri gutera muri uru rwego harimo ikibuga gishya cy’indege cya Bugesera ndetse no kwagura ibikorwa kwa RwandAIR sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati:”RwandAir ikomeje kongera ingendo mu bihugu bitandukanye muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku Isi. Turi mu bikorwa byo gushora imari no kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kigali ndetse no kubaka ikibuga gishya mu Bugesera. Turanakorana n’abandi hirya no hino muri Afurika ngo turusheho korohereza abifuza gushora imari muri uru rwego.”

U Rwanda ruherutse kugura indege 2 nini zo gukoresha RwandAIR yagure ingendo hirya no hino ku Isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo