Perezida Kagame yasubije abashinja u Rwanda kuniga ubwisanzure

1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abanyamahanga basohora ibyegeranyo bavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari baba bibeshya kuko ubwabo bivuguruza bagaragaza ko hari ibyiza u Rwanda rwagezeho udashobora kugeraho udafite ubwisanzure.

Ni kenshi hasohoka ibyegeranyo bikorwa n’imiryango mpuzamahanga bishima intabwe u Rwanda rumaze kugeraho mu bukungu, uburezi, umutekano, ishoramari, iterambere mu ikoranabuhanga, uburinganire, kwihutisha serivise, kwakira abagana neza igihugu n’izindi nzego nyinshi.

Ku rundi ruhande ariko iyi miryango ni na yo igaruka igakora ibyegeranyo ku bwisanzure ikagaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari cyane cyane ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo.

Mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri uyu wa 25 Kamena 2017, Perezida Kagame yavuze ko kuvuga ko u Rwanda rutera imbere mu nzego zose wagera ku bwisanzure ukagaragaza ko rusubira inyuma ubwabyo byerekana kwivuguruza kuko ibyo byiza u Rwanda rugeraho na byo bisaba ubwisanzure kugirango bigerweho.

Kubw’izo mpamvu, Perezida Kagame yavuze ko ibyo byegeranyo abirekera bene kubikora bakabikora uko babishaka na we agakora iby’ingenzi yahisemo gushyiramo imbaraga, kandi ibyo by’ingenzi iyo bikozwe neza ngo bikemura n’ibyo bindi yabarekeye.

Ati: "Ndabibarekera bakabivuga kuko bazi ubwisanzure icyo bivuze, ariko icyo bivuze uko gikoreshwa hano siko gikoreshwa ahandi, bagikoresha uko bashatse ariko iyo uhanganye n’ibintu ugomba gutoranya ukamenya ibyo ushyiraho imbaraga nyinshi ibindi bimwe ukabyihorera bikazakemuka bitewe n’intabwe wagiye utera muri ibi washyizeho amaso bifite uburemere kurushaho."

"...Twe dukoze ibyo tugomba kwikorera biduteza imbere biduha kumva ko n’ubwo bwisanzure tubufite n’iyo umuntu wo hanze yaguma avuga ngo bariya bantu nta bwisanzure bafite."

Avuga ko umunyarwanda kuri ubu abasha kubona no gukora byinshi byinshi buri munsi bigaragaza ko yisanzuye.

Ati: "Niba umunyarwanda ashobora kugaburira umuryango we, akaba afite umutekano ntawe uza kumwambura ibye, ntawe uza kumugirira nabi mu buryo budakwiye, umunyarwanda akaba ashobora guhagarara mu ruhame nka biriya umuntu ahura n’abaturage umuntu agashyira urutoki hejuru akavuga ati kanaka yangiriye nabi ndashaka kurenganurwa, wabaza uti ni inde akakubwira ati ni Meya, cyangwa ati ni Minisitiri runaka, niba umunyarwanda ashobora kugera ahongaho ibivugwa n’abandi ntabwo nabyumva."

Avuga ko mbere abantu bishyiragamo ko abayobozi bakomeye bagomba kurenganya abaturage ariko akavuga ko mu Rwanda bigenda bicika kuko abaturage batinyuka abayobozi bakomeye bakavuga bati yagize atya. Perezida Kagame yavuze ko ibyo nta handi biba ku isi.

Ati: "Nta handi biba uzakurikirane neza, aho abaturage batinyuka bagatunga urutoki abakomeye bakavuga, ahandi biratwikirwa cyangwa bakamupfurika ibyo bamupfurika bati ceceka! Rero iby’abantu bavuga binyuranye n’uko tumeze, harimo no kuba bibeshya."

Avuga ko kimwe mu bigaragaza ko abo banyamahanga baba bibeshye ari uko hari ibyo bashima u Rwanda rwagezeho udashobora kugeraho udafite ubwisanzure.

Ati: Hari ibyo bashima u Rwanda rugeraho utageraho udafite buriya bwisanzure, ubwabyo ni ukwivuguruza, ibyo bavuga ntibijyana. Rero ibyo ndabibarekera bakabivuga, buriya bizikemura.

Muri iki kiganiro cyari gifunguye, abanyarwanda baba abari kumwe na Perezida muri sitidiyo n’abandi banyarwanda babashije kubaza ibibazo no gusubizwa ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.

Perezida Kagame yagisoje yifuriza abayisilamu bose umunsi mwiza wo gusoza igisibo.


Perezida Kagame yavuze ko atitaye kubashinja u Rwanda kuniga ubwisanzure


Hari urubyiruko rwaganiriye na Perezida bari kumwe muri sitidiyo za RBA.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Oya rwose perezida. Ibyo ntaho bihuriye kuko rwose ntawutazi yewe numwaba muto. U rwanda turi mu bihugu nka 5 byanyuma kwisi mu bwisanzure. Nta democratie have namba muri iki gihugu. Birazwi ibyo.

Tanga Igitekerezo