Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yasobanuye impamvu byorohera Umunyafurika guhahira mu mahanga asize umuturanyi

Yanditswe

kuya

Perezida Kagame yasobanuye impamvu byorohera Umunyafurika guhahira mu mahanga asize umuturanyi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’imyumvire biri mu bituma ahenshi mu bihugu by’Afurika abaturage boroherwa no guhahira mu gihugu kiri muri bilometero ibihumbi icumi ariko atakandagira mu gihugu baturanye.

Ibi yabigarutseho ubwo we na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon wari umaze iminsi mu Rwanda, bagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru kuwa 31 Kanama 2016, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Amwe mu masezerano iki gihugu cyasinyanye n’u Rwanda akubiyemo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, korohereza urujya n’ururuza rw’abantu n’ibicuruzwa, ihuzwa ryinzira z’ikirere hagati ya Kigali na Cotonou ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’inganda zikora imyenda.

Agendeye kuri ibyo, umunyamakuru ukomoka muri Benin ariko ukorera mu Rwanda yavuze ko hari benshi baza gusura u Rwanda ariko ibyo bemeranyije ntibabishyire mu bikorwa.

Aha yatanze urugero rwa Congo Brazaville nayo yaje ariko hakaba nta buhahirane bufatika bumaze kugerwaho hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Perezida Kagame yamusubije avuga ko impinduka atari ikintu gihita kigerwaho ako kanya kandi inzira imwe yo kugera ku iterambere ari ukwigira ku bandi, gukora ibintu mu buryo bwawe ndetse no kwigira ku bibazo byatambutse.

Yavuze ko abo baperezida baza bagasangizwa aho u Rwanda rwavuye kuva mu bihe by’amage kugera mu bihe bigaragaza intambwe y’iterambere, gusa ngo ntibisobanuye ko bihita byikora ako kanya.

Yagize ati: “Gusa ibyo byose tuganira ntabwo bisobanuye ko buri kintu kigira agaciro kuri buri muntu, gusa sinshidikanya ko buri kintu kigira isomo gisiga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Twanyuze mu gihe twari dukeneye kwiga byinshi, kureba uko abantu bagiye bikura mu bibazo byabo ndetse tukabihuza n’amasomo twize tukareba ibitubereye maze tugakomeza urugendo”

Gusa ngo kumubaza ibyo abaje kuganira n’u Rwanda basubirayo bagashyira mu bikorwa kwaba ari ukubogama kuko we ikimureba ari ugushyira mu bikorwa ibyo yize ahandi no gusobanura aho byananiranye ku ruhande rw’u Rwanda.

Agaruka ku mubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville , yavuze ko hari intambwe yatewe mu rwego rw’ubutwererane nubwo bigoye kwemeza ko iyo ntera iri ku rwego rwiza, ndetse yemeza ko ari u Rwanda na Congo BrazzaVille bakwiye kubyibazaho koko.

Yavuze ko gushyirwa mu bikorwa cyangwa kudashyirwa mu bikorwa kw’amasezerano bishobora guturuka ku bibazo byinshi bigaragara ahenshi ku mugabane w’Afurika ku buryo hari n’aho bigiye bigoranye kwinjira mu gihugu cy’umuturanyi kurusha kujya mu mahanga.

Ati: “ Ni ikibazo gisa n’aho kiri ku mugabane wose. Nk’urugero iyo ufite abaturage badashobora kwinjira mu gihugu kimwe baturanye, nyamara bikaba byorohera abaturuka muri bilometero ibihumbi icumi…Ni ikibazo gikomeye gishingiye ku myumvire, ni ikibazo cyo kudashyira mu bikorwa ibiba bishoboka gukorwa. Ni ibibazo byinshi ku mugabane tukirwana nabyo.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Afurika bikeneye gutezwa imbere kurushaho binyuze mu gukora cyane no guhindura imyumvire.

U Rwanda ruturanye n’Ibihugu nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, U Burundi, Tanzaniya na Uganda, ibyinshi muri byo bihora mu bibazo by’umutekano byiyongera uko imyaka ishira indi igataha akenshi bikanaba nyirabayazana wo gucumbagira kw’imigenderanire hagati y’ibi bihugu.

JPEG - 97.2 kb
Ba Minisitiri w’Ububanyinamahanga bashyize umukono ku masezerano

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza