Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo nk’indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga

Perezida Kagame yahawe Igihembo nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, nawe ahita avuga ko ari icy’abanyarwanda bakoze cyane ngo u Rwanda rugere aho rugeze mu iterambere.

Ibi byabereye mu nama mpuzamahanga kuri siyansi izwi nka TWAS ku nshuro ya 27 yatangiye i Kigali aho hatangiwe n’ibihembo ku bagize uruhare mu kuzamura ikoranabuhanga ikaba yitabiriwe n’inzobere muri siyansi zigera kuri 300 zivuye ku isi yose.

TWAS ifite intego yo guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko icyo gihembo ari icy’Abanyarwanda bose bakoze batizigama ngo igihugu kibe kigeze aho kigeze ubu.

Yagize ati “Igihembo duhawe ni icy’Abanyarwanda bose bakoze cyane kugirango igihugu kigere aho kigeze ubu”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ubumenyi ariyo nzira ituma abantu bashaka ibisubizo ku bibazo bababafite ari nayo mpamvu yatumye u Rwanda ruyishyira imbere mu myaka 22 ishize.

Perezida Kagame yatangaje ko bimwe mu bigaragaza ubushake u Rwanda rwagiye rugira muri iyi myaka ari ugushyiraho Ihuriro (Academy) ya siyansi ndetse no kwemererwa gukorera mu Rwanda kwa Carnegie Mellon University, kandi ngo u Rwanda ruzakomeza gutanga ubufasha bukenewe kugirango ubufatanye nk’ubu bugere ku ntego zifuzwa.

Yongeyeho ko umugabane w’Afurika ukeneye kongera umubare w’abahanga mu by’ubumenyi ndetse ahamagarira za Guverinoma gukora ibyo zisabwa byose ku bufatanye n’inzego z’abikorera.

Yagize ati “Tugomba gushyira imbaraga mu mpinduka zigamije kutugeza ku ntego z’ubukungu n’iterambere rirambye”.

Inzobere Prof Zano Dong Wang w’Umushinwa niwe wegukanye igihembo gikuru cy’amadolari 100 000 yatanzwe n’ikompanyi ikora ibijyanye na za Mudasobwa izwi nka Lenovo.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo