Perezida Kagame yakiriye umwe mu bashoramari b’icyayi bakomeye u Rwanda rufite

1

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro umuherwe Ian Wood, umunya Ecosse washoye imari mu Rwanda mu buhinzi bw’icyayi aho afite imigabane muri 55% muruganda rwo ku Mulindi ndetse na 60% mu ruganda rwa Pfunda.

Wood yabwiye Abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu gifite icyayi kiryoshye ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gukomeza gushora imari mu bikorwa byo kugitunganya .

Abinyujije muri Wood Foundation Africa, yashyizeho abafashamyumvire bigisha abaturage, mu buryo bwo kubafasha kugira ubumenyi bwo kumenya gucunga neza icyayi kugirango kibagirire akamaro.

Yagize ati “Twagiye dufashwa byinshi na Guverinoma y’u Rwanda, ni muri urwo rwego naganiriye na Perezida Kagame mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ubuhinzi bw’icyayi bakomeza gutera imbere ariko duhereye ku bahinzi bakiri bato”.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine,yavuze ko iki kigo cyagize uruhare mu guteza imbere abahinzi b’icyayi kibahugura.

Yavuze kandi ko kuri ubu uruganda rwa Mulindi rucuruza 15% z’icyayi kiri mu gihugu, ndetse ngo inganda zose yashoyemo imari zigenda zikora neza mu mishinga myinshi yose ishingiye ku buhinzi bw’icyayi.

Uyu mugabo abarirwa mu mafaranga agera kuri miliyari 1,6 y’amadorali nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine akaba muri 2007 aribwo yashinze umuryango The Wood Foundation ukora ibikorwa bitandukanye.

Uyu mugabo yashoye imari muri Afurika y’Uburasirazuba aho akorana n’abahinzi b’icyayi bagera kuri 45000 harimo abagera muri 17 000 bo mu Rwanda.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. uyu Mugabo ntabwo afata neza abakozi abirukana nuko yishakiye nta wishingizi aha abakozi no hasi abahinzi babona igiciro gikeya kdi we yagurishije hejuru abanyamakuru mumwegere atubwire gahunda afitiye abahinzi bo Ku mulindi

Tanga Igitekerezo