Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Misiri uje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah Al-Sissi uje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017, Umukuru w’igihugu Paul Kagame yasanganiye Abdel Fattah Al-Sissi wa Misiri amwakira mu Rwanda.

Perezida Kagame yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, hamwe n’abandi baminisitiri batandukanye.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi yavuye ku kibuga cy’indege cya Kanombe ajya gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi hanyuma ku mugoroba Perezida Abdel Fattah el-Sisi araza kwakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Sissi aje mu ruzinduko mu Rwanda akubutse muri Tanzania akazava mu Rwanda ajya muri Tchad na Gabon.

Perezida Sissi yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka wa 2016 ari na we Perezida wa mbere wa Misiri wasuye u Rwanda.


Perezida Sissi yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Inkuru bijyanye:Imirunga iziritse umubano w’u Rwanda na Misiri uruzinduko rwa Perezida Sissi ruje rusanga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo