Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya bagiye gukorana

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro y’abagize guverinoma nshya abasaba kumva uburemere bw’ibyo barahiriye ndetse no guharanira kubishyira mu bikorwa.

Aba bagize guverinoma barahiye kuri uyu wa 31 Kanama 2017 bashyizweho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.

Amaze kwakira indahiro zabo, mu ijambo rye, Perezida Kagame yababwiye ko yizeye ko bumva uburemere bw’ibyo barahiriye.

Ati :”Ndizera ko abamaze gufata indahiro mu kanya banumva ntagushidikanya uburemere bw’inshingano cyane cyane ku banyarwanda babatezeho byinshi. Ndumva rero nk’uko bisanzwe ibyo byari ukurahirira ko izo nshingano zizuzuzwa uko bishoboka n’uko bikwiye, nagirango rero mbashimire namwe kwemera izo nshingano no kwiyemeza ko zizubahirizwa.”

Yababwiye ko iyi guverinoma igomba kurangwa n’ubufatanye kugirango inshingano yitezweho zigerweho.

Ati :”Ndagirango mbanze nshimire Minsitiri w’intebe ejo nawe warahiye akaba agiye no kuyobora iyi guverinoma igiyeho, ndibwira ko hazaba ubufatanye kugirango twuzuze inshingano zacu. N’aba ba minisitiri n’abanyamabanga ba Leta bagafasha uwo Minisitiri w’intebe twese tugafatanya tugateza igihugu cyacu imbere.”

Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko imirimo bagiye gukora imyinshi ari uguhozaho ariko kandi ngo ubudasa bw’u Rwanda bumaze iminsi buvugwa buzagaragarira mu mikorere.

Ati :”Imirimo dushinzwe n’uburemere bwayo biba ngombwa ko ibyinshi ari uguhozaho, hari ubwo bigira bitya bimwe nk’abantu hakagenda habamo intege nkeya zituma bitagenda uko byari bikwiye cyagwa uko byifuzwa. Iyo tuvuga ubudasa bw’u Rwanda tubutegereza mu mikorere ariko bushingira no kubibazo by’umwihariko igihugu cyacu gifite, byombi bigomba kujyana rero uko dukora n’ibisubizo bigomba kuboneka ku bibazo na byo biba bifite umwihariko .”

Abaminisitiri bagombaga kurahira ni 20 n’abanyamabanga 11 ariko hakaba hari abatarahiye barimo Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Gatete Claver, Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Nsengimana Jean Philbert ndetse n’umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibubanyina n’amahanga Olivire Nduhungirehe.

Aba Perezida Kagame yavuze ko nabo bazashakirwa umwanya bakarahira kimwe n’abandi bayobozi bashyizweho ariko batarahiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo