Perezida Kagame yakiriye impapuro z’abambasaderi bashya batanu

Ba ambasaderi bashya batanu nibo bashyikirije umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, aba ba ambasaderi kandi bakaba bijeje umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange ubufatanye hagati y’ibihugu mu bucuruzi, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ibindi.

Ambasaderi Farid Boulahbel uzaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda, niwe wabimburiye bagenzi be mu gushyikiriza impapuro ze umukuru w’igihugu.

Akaba yavuze ko uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Alger muri Mata, rwasize hari byinshi ibihugu byombi bishyize imbere mu nyungu z’abanya-Algeria n’abanyarwanda akaba yongeye ho kandi ko mu mezi ari imbere bategura komisiyo ihuriweho izashyira hamwe ibintu ibihugu byombi byakwibandaho n’uko bizagerwaho.

Ibihugu byombi kandi ngo bizafatanya mu bijyanye n’umuco n’uburezi, aho buri mwaka hari Abanyarwanda Algeria yemerera gukomeza amasomo muri icyo gihugu.

Joseph Andre NOURRICE nawe agiye gutangira imirimo yo kuba ambasaderi wa Seychelles mu Rwanda afite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia. Nawe ari mu bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo gutangira imirimo ye. Yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwakungukira ku bunararibonye iki gihugu gifite mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Yakurikiwe na KWAME Assamoah ugiye guhagararira igihugu cya Ghana mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya. Asanga kuba u Rwanda rwaratangije ingendo z’indege Kigali Accra ari amahirwe yo kwagura ubucuruzi.

Ambasaderi Asamoah yavuze ko Ghana nk’igihugu giheruka gukuriraho visa Abanyarwanda, urujya n’uruza ari ingenzi mu kongera ishoramari no kwihutisha ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu bandi bashyikirije Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo Keita Diamou wa Mali uzakorera i Luanda muri Angola, wavuze ko Mali nk’igihugu gikora ubuhinzi cyane hari byinshi basangiye harimo n’umubano uzira amakemwa, akaba aje kuwushimangira.

Mahajir Ousman Ibrahim wa Chad uzakorera i Kinshasa, yavuze ko yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’imyaka 20 rugwiriwe n’amahano ya Jenoside, ku buryo rukwiye kubera icyitegererezo ibindi bihugu bya Afurika mu iterambere.

Mu bizibandwaho mu mubano hagati y’ibihugu byombi, Ambasaderi Ousman yavuze ko harimo ibijyanye n’ubucuruzi n’ubujyanama ku rwego mpuzamahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo