Kwamamaza

POLITIKE Y’U RWANDA

Perezida Kagame yakebuye abumva kurwanira igihugu bagahinda umushyitsi

Yanditswe

kuya

na

BIRORI Eric
Perezida Kagame yakebuye abumva kurwanira igihugu bagahinda umushyitsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatanze mpanuro zikebura urubiryuko rutinya guharanira ubusugire bw’igihugu.

Ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero ry’Abanyeshuri basaga ibihumbi 2000, kuwa 11 Nzeri 2016, yabasabye kwiha inshingano zo kurengera igihugu, bakabigira indahiro ndetse aho bibaye ngombwa bakakirwanira.

Yagize ati “Twihe inshingano ndetse tugere no kuri bimwe byo kurahira[ indahiro] indahiro icyo iba ivuze ni nka bya bindi by’ikivugo. Erega niyo bibaye ngombwa uragiharanira, kukirwanira urabikora, urabikora , kurwana…kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge”

Perezida Kagame yavuze ko kurwanira ikintu cyawe ndetse uha agaciro bitaba bikwiye kugutera impungenge ndetse avuga ko badakwiye kwihanganira abatobanga ibyo u Rwanda rugenda rugeraho.

Aha Umukuru w’Igihugu ku mahame yo gushyira hamwe aho yavuze ko abishyize hamwe bitavuga ko batekereza kimwe, ahubwo biterwa n’intego imwe baba bahuriyeho.

“Intego yacu ni amajyambere,kuba igihugu buri wese yishimira kubamo uhereye no kuri ba nyiracyo.Ariko ntabwo bivuze ko tuzatekereza kimwe, ko buri wese ameze nk’undi muri buri kintu cyose, oya, ariko hari icyo duhuriraho, hari icyita rusange”.

Perezida Kagame yavuze ko bitagerwaho imbaraga zitari hamwe, abana badafite uburere ndetse urubyiruko rudafite umutima wo kubyitabira.

Yongeyeho ko n’igihe abanyeshuri bari kwiga bakwiye gutekereza ibibafitiye akamaro, bagashyiraho umwete ari abiga mu gihugu no hanze aho ikibahuza ari igihugu.

Itariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda aho ingabo zari iza FPR, APR,aho abenshi bagize uruhare mu kubohora igihugu bari bakiri bato ari nabo bahagaritse Jenoside.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza