Perezida Kagame yakanguye abatavuguruza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga

1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudasinzirana ibitekerezo cyangwa ngo rwifate mu mifuka mu rugamba rw’imbuga nkoranyambaga kuko hashobora kugira abaruca mu rihumye bakazikoresha nabi.

Mu mihigo abanyeshuri basoje itorero biyemeje harimo no kunyomoza abasebya igihugu bifashishije ikoranabuhanga, ariko Perezida Kagame akavuga ko hari abatinya kwandika ntibavuguruze ababasebya ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijambo rye ubwo yasozaga itorero intagamburuzwa , umukuru w’Igihugu yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga nyinshi cyane ariko ruba rukwiye kuzikoresha uko bikwiye.
Ati ” Ingufu ziri muri buri muntu hano, ariko ziba nyinshi kurusha iyo muhurije hamwe,…ingufu mvuga si ingufu zo guterura, ndavuga ingufu mufite z’ibitekerezo”.

Perezida Kagame yahise avuga ko izo ngufu iyo utazikoresheje neza ushobora kuzihindura ubusa, cyangwa umwe, babiri cyangwa batatu bakabaca mu rihumye bakazihindura ubusa.

Yagarutse ku mihigo abo banyeshuri bahize yo kuvuguruza ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga bisebya u Rwanda , maze avuga ko abantu babiri bashobora kuzikoresha bigasa nk’aho abavugira bose cyangwa akarwanya ibyo batekereza bose ku buryo bigaragara nk’aho yatsinze.

Ati “Ni ukuvuga ngo yakoresheje uburyo namwe mushoboye gukoresha, ariko we yabikoresheje mwe ntimwabikoresheje nicyo bivuze, muranyumva neza icyo nshaka kuvuga, ni ukuvuga ngo abantu batatu nibo bashiritse ubute, nibo banogeje umugambi bakandika bakoresheje social Media ariko reka mvuge ukoresheje n’ikaramu akandika.”

Yakomeje agira ati “Kuberako yashiritse ubute akandika abandi bakagira ubute muri ibyo byo kwandika bakiryamira bakisinzirira,igitekerezo cyumvikana ni ikigaragara, nicyo abantu batega amatwi. Babandi bakubye inshuro ijana, Magana abiri basinziriye batanditse ibyabo ntibizumvikana kuko abazabona bya bindi bya batatu bazabona ko aricyo gitekerezo kizima, gihagarariye ba bandi basinziriye”.

Umukuru w’Igihugu akaba yavuze ko abantu batandika, badatanga ibitekerezo, batajya impaka baha urwaho ushaka gusebya igihugu kuko abura umunyomoza.
@EricBirori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo