Ambasaderi Rugwabiza yahawe uburenganzira bwo kwitabira inama y’Abaminisitiri

Ambasaderi Rugwabza mu Ngoro y’Inteko Ishinga Ametegeko ubwo abaherutse kwinjira muri Guverinoma barahiraga/Photo.Birori. E

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame yavuze ko Madamu Valentine Rugwabiza wagizwe uhagarariye u Rwanda mu muryango w’ababibumbye akomeza akaba umwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda.

Valentine Rugwabiza yayoboraga Minisiteri y’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuri ubu yamaze kujyanwa muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ubwo perezida Kagame yarahiza abinjiye muri Guverinoma bashya barimo abanyamabanga ba leta 4 n’umuminisitiri umwe yavuze ko n’ubwo Amb. Rugwabiza agiye guhagararira u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, akomeza akaba n’umwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Hari Minisitiri twhinduriye imirimo tumugira ambasaderi ariko nagira ngo ubugororangingo buvuge ko abaye ambasaderi ariko akiri umwe mu bagize guverinoma.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Ambasaderi Valentine Rugwabiza azaba aje mu Rwanda mu biruhuko bitazajya bitazamubuza kwitabira inama y’abaminisitiri.

Yagize ati “Igihe rero azaba yaje hano yibwira ko aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya yicaramo atubwire iby’aho avuye natwe tumubwire iby’aho aje, rimwe na rimwe bizajya bigenda bityo.”

Ambasaderi Rugwabiza niwe muntu wa kabiri ugiye mu bagize guverinoma atari umuminisitiri nyuma y’ umuyobozi wa RDB.Nta mu Ambasaderi n’umwe wari wagahawe ubwo burenganzira.

Agiye guhagarira u Rwanda muri Loni asimbuye Eugene Richard Gasana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo