Perezida Kagame yagize icyo abwira abamwifurije isabukuru nziza

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bwagiye bucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bwifuriza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, na we yafashe umwanya ashimira buri wese wazirikanye umunsi yavutseho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru nziza agira ati: “Kuri mwese mwohereje ubutumwa bunyifuriza isabukuru nziza, narabubonye kandi nagiye mbusoma bwose. Nishimiye kubabwira ngo Mwarakoze cyane!."

Yakomeje agira ati: “ Nifuzaga ko nari kubibwira buri umwe wese ku giti cye kandi vuba ! Mbifurije ibyiza byose!”

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 59 amaze abonye izuba benshi mu banyarwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu bakaba baramwifurije isabukuru nziza ari nako bamushimira uruhare rukomeye akomeje kugira mu guteza imbere abanyarwanda n’isi muri rusange.

Perezida Kagame yavutse ku itariki ya 23 ukwakira 1957 avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Komini Tambwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu karere ka Ruhango intara y’Amajyepfo.

Tariki ya 10 Kamena 1989, ni bwo Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta, icyo gihe bashakanye bari mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Kugeza ubu uyu muryango ufitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Imfura y’uyu muryango ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame ni uwa gatatu n’umuhererezi Brian Kagame.

JPEG - 51.9 kb
Umuryango wa Perezida Kagame
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo