Perezida Kagame yakiriwe na Edgar Lungu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na Edgar Lungu uyobora Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko umukuru w’igihugu Paul Kagame yarutangiye kuri uyu wa 19 Kamena akazamara iminsi ibiri muri Zambia.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwaTwitter ya Village Urugwiro, Perezida Kagame yageze ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Kenneth Kaunda yakirwa na mugenzi we wa Zambia, Edgar Chagwa Lungu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia Harry Kalaba yatangarije ibinyamakuru bikorera muri Zambia ko uru ruzinduko rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi no gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza gusura ahantu hatandukanye harimo ahashyinguye abayoboye Zambia hazwi nka Embassy Park nyuma akaza kwakirwa ku meza na Perezida Lungu bakagirana ibiganiro.

Perezida Kagame biteganyijwe kandi ko azasura inganda zikora ibyuma zo muri Zambia. Iki gihugu cya Zambia na cyo ngo cyiteze kwigira byinhsi ku Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia kuwa 24 Gicurasi 2016 aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo