Perezida Kagame na Magufuli biyemeje kwihutisha umushinga wa gari ya moshi

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Tanzaniya ari kumwe n’umufasha we, yagaragaje ko kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibi bihugu bikwiye kwihutishwa bikava mu ndoto bikajya mu ngiro.

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yashimiye, Perezida Kagame ko yasuye Tanzaniya byongeye ari ku munsi w’ubwigenge bw’u Rwanda yemeza ko yaje kwerekana ubwigenge bushya mu bucuruzi .

Perezida Magufuli yavuze ko ibihugu byombi byishimiye umubano bifitanye kugeza ubu ushingiye ku bwumvikane no kubahana ndetse ko bafite intego zo guteza imbere ibikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi ndetse no korohereza abacuruzi b’abanyarwanda bakora bambutsa ibicuruzwa byabo ku cyambu cya Dar es Salaam.

yagize ati "Buri uko umucuruzi avuye Dar es Salaam uje Kigali ahagarikwa henshi mu nzira bigaca intege abacuruzi, twagerageje cyane ngo ibyo bibazo tubikure mu nzira. Ubu kuva Dar es salaa kugera i Kigali abacuruzi bazajya bahagarara ahantu hatatu gusa, ubundi wasangaga babahagarika buri kanya. Ndizera ko abacuruzi bakoresha icyambu cya Dar es Salaam ubu ibintu bimeze neza nk’uko izina ry’icyo cyambu ribisobanura."

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye mugenzi we John Pombe Magufuli uburyo yamwakiriye ndetse yishimira umubano w’u Rwanda na Tanzaniya ushingiye ku nyungu zimwe, yemeza ko u Rwanda rwiteguye kuwugiramo uruhare rugaragara.

Perezida kagame kandi yavuze ko uyu mubano mwiza w’u Rwanda na Tanzaniya uzazamura ubukungu bw’ibihugu byombi ndetse n’abaturage muri rusange. Yagaragaje kandi ko umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ukwiye gushyirwa mu bikorwa vuba ukava mu nzozi.

Yagize ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu mubano, mu kuzamura iterambere n’uburumbuke bw’abaturage bacu. Dutegereje byihutirwa gushyira inzira ya gari ya moshi mu bikorwa aho kuba inzozi.”

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Tanzaniya bashyize umukono ku masezerano y’Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame arafungura imurikagurisha mpuzamahanga rya Dar es Salaam ribaye ku nshuro ya 40, imurikagurisha ryitabiriwe n’abanyarwanda 15.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo