Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’Ubufaransa

1

Perezida Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron uyobora ubufaransa bahuriye I New York muri leta zunze ubumwe za Amerika bagirana ibiganiro.

Ibiro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda Urugwiro byatangeje ko zimwe mu ngingo baganiriyeho harimo ingingo ivuga ku mahoro n’umutekano muri Afurika ndetse n’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubufaransa.

Ntihatangajwe niba ibi biganiro byaba imbarutso y’ubwiyunge hagati y’ibi bihugu byombi bimaze imyaka 23 birebana ay’ingwe . Ubufaransa bushinjwa n’u Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Ubufaransa bwateye inkunga abakoze jenoside haba mu buryo bw’amikoro ndetse no mu bitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Emmanuel Macron uherutse gutorerwa kuyobora Ubufaransa niwe mu Perezida mutoya mu myaka ubuyoboye kuko afite imyaka 39, yitezweho guhindura imibanire y’Ubufaransa na Afurika ndetse biri mu byiganje mu nama yahawe akimara gutorerwa uyu mwanya.

Umushakashatsi, Francois Graner aherutse gusaba Ubufaransa kumuha inyandiko z’ibanga za Francois Mitterand wari Perezida w’Ubufaransa mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi zivuga ku Rwanda ariko arazimwa hatinywa ko uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi rwajya ku karubanda.

Leta y’u Rwanda yakunze gusaba Ubufaransa gusaba imbabazi kuri uru ruhare rwabo ariko nabwo bukinangira. Ibi bihugu byombi kandi byakunze kujya bireba ay’ingwe ahanini bitewe n’uko leta y’Ubufaransa biciye mu bacamanza bayo yashinjaga abayobozi b’u Rwanda b’ubu ko aribo bahanuye indege ya Perezida Habyarimana Juvenal wayoboraga leta yakoze jenoside.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Rwose ibihugubyombi nihashakwe uburyo byakwiyunga murwegorwokunoza imibanire myiza kandi paul wacu dukomeje kumushimira uburyo ataryama ashakira urwanda ibyizagusa

Tanga Igitekerezo